Mu gihe cy’iminsi itatu, u Rwanda rwakiriye abarwanyi 33 bahoze barwanira mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), irimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Nyatura na Wazalendo.
Aya makuru yemejwe na Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze mu Ngabo , Gatabazi Jean Marie Vianney, abinyujije mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko hagati ya tariki ya 20 na 23 Mutarama 2023, bakiriye aba barwanyi bavuye muri iyo mitwe ikorera muri RDC, aho bagiye kwinjizwa muri gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Yagize ati “Mu minsi itatu twakiriye abahoze ari abarwanyi 33 bo mu mitwe ya FDLR, Nyatura na Wazalendo. Bagiye gusanga bagenzi babo muri gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.”
Mu bakiriwe harimo abasirikare umunani bahoze mu mutwe w’ingabo zidasanzwe wa FDLR uzwi nka CRAP, wari uyobowe na Lt Col Guillaume, nk’uko Komiseri Gatabazi yakomeje abisobanura.
Iyo abahoze ari abarwanyi bageze mu Rwanda, bahita bajyanwa mu Kigo cya Mutobo, aho bahabwa amahugurwa agamije kubafasha kwitandukanya n’ingengabitekerezo mbi, by’umwihariko iya Jenoside, baba baratojwe mu mashyamba ya RDC. Nyuma y’ayo mahugurwa, basubizwa mu buzima busanzwe, bagasubira mu miryango yabo.
Imibare itangwa na RDRC igaragaza ko kuva mu 2001, u Rwanda rumaze gusubiza mu buzima busanzwe abantu 12.602 bahoze mu mitwe y’inyeshyamba ikorera mu burasirazuba bwa RDC, bose banyujijwe mu byiciro 75 by’iyi gahunda.
Iyi gahunda ikomeje kugaragazwa nk’inkingi y’ingenzi mu kubungabunga umutekano w’igihugu n’akarere, no gufasha abahoze mu mitwe yitwaje intwaro kongera kubaho mu buzima busanzwe bw’abaturage.



