36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeU Rwanda rwakomoje ku basirikare FARDC yeretse itangazamakuru ibita aba RDF bafatiwe...

U Rwanda rwakomoje ku basirikare FARDC yeretse itangazamakuru ibita aba RDF bafatiwe ku rugamba. Amafoto

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwamagana ibitangazwa n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyerekanye abantu kivuga ko ari abasirikare b’u Rwanda (RDF) bafatiwe mu Burasirazuba bwa RDC, ivuga ko ari ikinamico idafite ishingiro, igamije guharabika Kigali no kuyobya rubanda ku bibazo by’umutekano n’ivangura bikomeje kwiyongera muri Congo.

Ku wa Gatandatu, FARDC yeretse itangazamakuru i Kinshasa abantu 15 yavuze ko bafatiwe mu mirwano yabereye muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, barimo abasirikare barindwi b’u Rwanda bafite amapeti arimo Major na Captain, hamwe n’abasivile umunani bo mu bihugu byo mu karere. FARDC yemeje ko ibyo ifatwa ari “igihamya simusiga” cy’uko u Rwanda ruri inyuma y’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Icyakora, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibyo byose ari ibinyoma byambaye ubusa, ashimangira ko nta musirikare n’umwe wa RDF wigeze ufatwa muri RDC.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Ikinyoma cya Leta koko nta mipaka kigira i Kinshasa. Nta musirikare n’umwe wo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) wafatiwe muri Congo cyangwa ngo yerekwe itangazamakuru muri iki gitondo. Ibi ni ikinamico ribi cyane ku buryo n’abaryanditse ubwabo bataryemera.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko umwe mu bantu FARDC yerekanye kuri iyi nshuro ari wa wundi wigeze kugaragazwa muri Gashyantare 2024, yitwa ‘Ndayambaje Abuba’, icyo gihe Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko wari umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru amushyira ahagaragara amwita umusirikare wa RDF ukomoka mu Karere ka Kayonza.

Yavuze ko icyo gihe uwo muntu yagaragajwe yambaye imyambaro isanzwe yanduye cyane, atambaye inkweto, kandi ibirenge bye bigaragaza ko atigeze na rimwe kwambara inkweto za gisirikare, bikerekana ko ntaho ahuriye n’Ingabo z’u Rwanda. Nduhungirehe yanenze ko kuri iyi nshuro FARDC yongeye kumugarura, imushyira mu mwambaro w’igisirikare nta kimuranga, igamije gushaka ibihamya bihimbano.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yongeye gushimangira ko Kinshasa iri gukoresha ibi binyoma mu rwego rwo guhisha no kwibagiza rubanda amagambo aherutse gutangazwa na Gen Maj Sylvain Ekenge, yamaganwe cyane kubera kwibasira Abanye-Congo b’Abatutsi.

Ku wa 27 Ukuboza 2025, Gen Maj Ekenge yatangaje kuri Televiziyo ya Leta ya RDC amagambo yafashwe nk’ashishikariza urwango, avuga ko gushyingiranwa n’Umututsikazi bisaba kwitonda, kuko “azana mu rugo benewabo.” Aya magambo yatumye benshi banenga ubuyobozi bwa RDC, babona ko politiki ishingiye ku rwango ikomeje gufata indi ntera.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko aho guhanura no kwamagana ayo magambo abangamiye ubumwe bw’igihugu n’uburenganzira bw’abaturage, ubutegetsi bwa RDC bwahisemo kongera gushinja u Rwanda mu buryo buciriritse kandi budashishoje.

Si ubwa mbere FARDC ikora ibi. Mu 2024 na bwo yari yerekanye abantu ivuga ko ari abasirikare ba RDF bafatiwe ku rugamba, barimo uwiyitaga Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu, wavuze ko yoherejwe n’u Rwanda kurwana ku ruhande rwa M23, akavuga n’aho akomoka mu nzego z’imiyoborere z’u Rwanda zitabaho. Nyuma byaje kugaragara ko ayo makuru yari yuzuyemo ibinyoma, ndetse amafoto yakoreshejwe agaragaza ko uwo muntu atari umusirikare wa RDF.

U Rwanda ruvuga ko RDC ikomeje kwifashisha ko mu Burasirazuba bwa Congo hari Abanye-Congo benshi bavuga Ikinyarwanda, rimwe na rimwe bafite amazina amenyerewe mu Rwanda, bigakorwa nk’intwaro ya politiki yo guharabika Kigali aho gukemura imizi y’ibibazo by’umutekano, ivangura n’iyicarubozo rikorerwa abaturage bayo.

Guverinoma y’u Rwanda ishimangira ko izakomeza kwamagana izi ngeso zo gusebanya no gusaba amahanga kureba ukuri ku bibera mu Burasirazuba bwa RDC, aho ikibazo nyamukuru atari u Rwanda, ahubwo ari imiyoborere mibi, imvugo z’urwango n’uburangare mu kurinda abaturage bose b’igihugu nta vangura.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here