Raporo nshya z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zongeye gukurura impaka zikomeye mu karere k’ibiyaga bigari, cyane cyane ku birego bishinja u Rwanda n’ihuriro AFC/M23 kugira uruhare rutaziguye mu ntambara ikomeje guhitana abasivile no gusenya umutekano w’akarere.
Ku wa 30 Ukuboza 2025, itsinda ry’impuguke eshanu za Loni, ziyobowe na Krisztina Varga, ryasohoye raporo isesengura uko umutekano wari uhagaze muri RDC kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira uwo mwaka.
Iyi raporo yibanze cyane ku gushinja ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, irishinja kwirukana abasivile mu ngo zabo no kubabuza gukora ibikorwa by’ubuhinzi.
Impuguke za Loni zivuga ko ibitero byagabwe kuri FDLR byatumye abaturage benshi bahunga Teritwari ya Rutshuru berekeza muri Uganda, kandi zivuga ko kwibasira FDLR n’abasivile bayishamikiyeho, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu, bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara cyangwa ibyaha byibasira inyokomuntu.
Aya magambo yahise yamaganwa bikomeye na Guverinoma y’u Rwanda. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko izi mpuguke ziri gushaka guhindura isura y’umutwe wa FDLR, ziwugaragaza nk’uwibasirwa aho kuwugaragaza nk’umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko gushinja AFC/M23 kwibasira abasivile bo mu bwoko bw’Abahutu bigamije gutanga ishusho y’uko FDLR atari umutwe w’iterabwoba gusa, ahubwo ko ari itsinda rifite “abasivile baryo” ribangamiwe. Yavuze ko ibyo ari ibimenyetso simusiga by’uko impuguke za Loni zibogamiye kuri FDLR, kandi ko ibyo bikuraho icyizere mu mikorere yazo.
Yongeyeho ko itsinda rito ry’abantu batanu ryahawe izina ry’impuguke za Loni riri kugerageza guhimba amakuru asa n’ayo ku rundi ruhande rw’ikibazo cyo muri RDC, mu gihe gusenya burundu umutwe wa FDLR biri mu nkingi z’amasezerano y’amahoro ya Washington.
Minisitiri yashinje izi mpuguke kwirengagiza nkana imvugo zibiba urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikomeje gukwirakwizwa n’abayobozi bo muri RDC ndetse na Televiziyo y’Igihugu (RTNC), mu gihe abasivile, by’umwihariko Abatutsi bo mu burasirazuba bw’igihugu, bakomeje kugabwaho ibitero n’ingabo za Leta ya RDC.
Yagaragaje ko amafaranga atangwa n’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye adakwiye gukomeza gukoreshwa n’abantu bashyigikira mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’imitwe yitwaje intwaro ifite amateka mabi mu karere.
Muri iyi raporo, impuguke za Loni zongeye gushinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo mu duce tugenzurwa na AFC/M23. Iyo raporo ivuga ko mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iya Kivu y’Amajyepfo habarizwa ingabo z’u Rwanda ziri hagati ya 6,000 na 7,000, zivugwa nk’izifasha AFC/M23 mu bikorwa bya gisirikare.
Iyo raporo ishingiye ku makuru yatanzwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi bo mu nzego zo hejuru za AFC/M23, inzego z’ubutasi n’iz’umutekano zo mu karere, ndetse n’inzego za dipolomasi.
Yamaze gushyikirizwa Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, bikaba biteganyijwe ko ishobora kongera gukaza umwuka mubi mu mubano usanzwe utifashe neza hagati ya Kigali na Kinshasa.
Impuguke zivuga ko izo ngabo zigizwe na brigade ebyiri, zirimo batayo ebyiri z’ingabo zidasanzwe n’abandi bo mu mutwe w’Inkeragutabara, kandi ko zikorwa mu buryo buhoraho bitewe n’uko imirwano igenda ihindagurika.
Zivuga kandi ko Ingabo z’u Rwanda zashinze ikigo cy’ibikoresho ku kirwa cya Idjwi mu Kiyaga cya Kivu, kivugwa nk’icyifashishwa mu kohereza no guhinduranya ingabo n’ibikoresho bya gisirikare.
Nubwo ibi birego byashyizwe ahagaragara, Guverinoma y’u Rwanda mu bihe byashize yakunze kwamagana raporo z’impuguke za Loni, ivuga ko zibogamye, zishingiye ku makuru adafite gihamya, kandi zitegurwa mu buryo bugamije gushinja u Rwanda mbere y’iperereza.
Perezida Paul Kagame, mu kiganiro yatanze muri Kamena 2025, yavuze ko raporo z’impuguke za Loni ziba zimeze nk’inyandiko zateguwe mbere, aho aho gushaka ukuri ku mpande zose z’ikibazo, zibanda gusa ku gushinja u Rwanda. Yavuze ko abashakashatsi bagaruka kenshi bashaka amakuru ahuza n’inkuru yubatswe kera, aho kuyisesengura mu buryo bwimbitse.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko izo raporo zitaragaragaza mu buryo buhagije uruhare rwa Leta ya RDC mu gukorana n’umutwe wa FDLR, ushinjwa kugaba ibitero ku Rwanda no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mugaragaro. Yibajije impamvu ibyo bibazo bikomeza kwirengagizwa, mu gihe raporo zirenga 75% z’abashakashatsi ba Loni zigashinja u Rwanda gushyigikira AFC/M23.
Yagereranyije imyitwarire y’Umuryango Mpuzamahanga n’abantu batwikiye inzu zabo, nyuma bakigira abacamanza n’abashinjacyaha, agaragaza ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC gifite imizi miremire, kireba impande nyinshi, kandi kidashobora gukemurwa no gushinja uruhande rumwe gusa.




