21.6 C
Africa
Sondag, Maart 22, 2026
HomePolitikeU Rwanda rwavuze impamvu rudashyigikiye ko Perezida Ndayishimiye aba umuhuza mu bibazo...

U Rwanda rwavuze impamvu rudashyigikiye ko Perezida Ndayishimiye aba umuhuza mu bibazo bya RDC

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko idashyigikiye ko Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, aba umuhuza mu bibazo byo mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ishingiye ku ruhare igihugu cye gifite mu ntambara iri kubera muri icyo gihugu.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro we na Komiseri muri Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ushinzwe uburinganire, kwitegura no guhangana n’ibibazo, Hadja Lahbib, bahaye itangazamakuru ku wa Kane.

Mu cyumweru gishize, Ndayishimiye yahawe inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), asimbuye Perezida wa Angola, João Lourenço.

Mu bibazo bireba Ndayishimiye nk’umuyobozi mushya wa AU harimo intambara iri mu burasirazuba bwa RDC, aho ingabo za Leta zikomeje kurwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.

Ni intambara inarimo u Burundi bwohereje muri Congo Kinshasa ingabo zirenga 20,000.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko kuba u Burundi buri mu ntambara yo muri RDC bituma budashobora kugira uruhare mu buhuza. Yavuze ko “bwashyizeho bariyeri ku Banyamulenge muri Minembwe, bubabuza kugera ku masoko, ibyatumye imibereho y’ikiremwamuntu irushaho kuba mibi.”

Yakomeje avuga ko hari ibiganiro by’ubuhuza hagati y’u Rwanda na RDC byashyizweho na AU, Togo igirwa umuhuza, ndetse ahabwa n’abandi bantu batanu bafasha muri iki kibazo barimo Olusegun Obasanjo, Sahle-Work Zewde, Festus Mogae na Catherine Samba-Panza.

Yavuze ko aba ari bo bakwiye gukomeza inshingano zabo, cyane cyane mu bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington D.C u Rwanda na RDC byashyizeho umukono, aho kuba u Burundi buyoboye AU muri iki gihe bubigizemo uruhare.

Yagize ati: “Birakomeye kuba igihugu kiri mu kibazo ubwacyo cyagira uruhare mu buhuza. Dufite umuhuza washyizweho na Afurika Yunze Ubumwe hamwe n’akanama kamufasha, kandi ni bo bakwiye gukomeza akazi ko gufasha impande zombi gushyira mu bikorwa ibigenwa n’amasezerano ya Washington, u Burundi butabigizemo uruhare kuko ari bumwe mu biri muri iki kibazo.”

U Rwanda kandi rugaragaza ko, usibye ibibazo bya Congo, rwo n’u Burundi basanzwe bafitanye ibibazo byatumye icyo gihugu gifunga imipaka.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here