Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026, Umujyi wa Livingstone muri Zambiya wakiriye inama idasanzwe y’Abaminisitiri b’Ingabo b’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR/CIRGL), yibanze ku kibazo cy’umutekano n’ubutabazi bukomeje kuzahaza uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ingaruka zabwo ku karere kose.
Iyi nama yitabiriwe n’abaminisitiri b’Ingabo barimo Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Hon. Juvénal Marizamunda, uhagarariye igihugu cye muri ibi biganiro by’ingenzi bigamije gushaka icyagarura ituze n’amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Amafoto yashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa X rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yagaragaje kandi ko iyi nama yitabiriwe na Guy Kabombo Muadiamvita, Visi Minisitiri wa Guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri w’Ingabo w’iki gihugu, ndetse na Huang Xia, Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Iyi nama y’abaminisitiri yakurikiye urukurikirane rw’inama zabanjirijeho, zirimo inama ya Komite yihariye y’impuguke mu bya gisirikare ya ICGLR yateranye ku wa Kane tariki ya 8 Mutarama 2026, ikurikirwa n’inama idasanzwe y’Abagaba Bakuru b’Ingabo b’ibihugu bigize ICGLR yabaye ku wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026. Izi nzego zombi zifite inshingano zo gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’akarere ajyanye no kubungabunga umutekano.
Mu byaganiriweho cyane harimo isuzumwa ry’imikorere y’Uburyo Bwagutse bwo Kugenzura Umutekano (Mécanisme conjoint élargi de vérification), bugamije gukurikirana no gusesengura ibyabaye bihungabanya umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru mpuzamahanga ririmo RFI, ubu buryo bukomeje guhura n’imbogamizi zirimo kudaterana kenshi no kudatanga raporo zifatika kandi ku gihe, bikabangamira gufata ibyemezo bifite ishingiro.
Ni muri urwo rwego abagaba bakuru b’Ingabo basabwe gutanga ibyifuzo n’inama zifatika, zigamije kunoza imikorere y’ubu buryo, ibyo bikazashyikirizwa Abaminisitiri b’Ingabo kugira ngo bafate imyanzuro ya politiki ikwiye.
Atangiza inama yahuje abagaba bakuru b’Ingabo b’ibihugu 12 bigize ICGLR, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo ya Zambiya, Maambo Haamaundu, yongeye gushimangira ubushake bw’igihugu cye mu gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano muke muri RDC.
Yagaragaje ko Zambiya yiyemeje gukomeza gushyigikira ibiganiro by’amahoro no gutanga umusanzu mu bikorwa by’akarere bigamije amahoro n’umutekano.
Yagize ati: “Tuzakomeza gushyigikira inzira zose zigamije amahoro, dutange umwanya wo kuganira no gufatanya, kuko umutekano w’igihugu kimwe udashobora gutandukanywa n’umutekano w’ibindi byose.” Aya magambo yashyizwe ahagaragara mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ya Zambiya ryasohotse nyuma y’iyo nama.
Maambo Haamaundu yanibukije abagaba bakuru b’Ingabo ko amamiliyoni y’abaturage bo mu karere: abagabo, abagore n’abana, babafata nk’inkingi y’ibanze y’amahoro n’umutekano wabo, abasaba kuzirikana icyizere abaturage babafitiye.
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Mukuru Nshingwabikorwa wa ICGLR, Dr. Mubita Luwabelwa, yatangaje ko uyu muryango w’akarere uhangayikishijwe bikomeye n’iyongera ry’ibibazo by’umutekano n’ubutabazi mu burasirazuba bwa RDC.
Yagaragaje impungenge zidasanzwe zishingiye ku kuba, n’ubwo Amasezerano ya Washington yasinywe mu kwezi gushize, ifatwa ry’Umujyi wa Uvira ryarateje ihunga rikomeye ry’abaturage, bigaragaza icyuho gikomeye hagati y’ibyemezwa mu magambo n’ibibera ku butaka.
Dr. Luwabelwa yasabye abagaba bakuru b’Ingabo gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo bifatika byo guhagarika imirwano, ashimangira ko intambara ikomeje mu burasirazuba bwa Congo igira ingaruka zikomeye ku mutekano, iterambere n’imibanire y’ibihugu by’akarere kose. Muri iyi nama kandi hanitabiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Zambiya, Lt Gen Geoffrey Zyeele.
Ibi biganiro bibaye mu gihe, n’ubwo inzira ya Washington yashyigikiwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kandi amasezerano yayo akemezwa ku mugaragaro n’Abaperezida Félix Tshisekedi wa RDC na Paul Kagame w’u Rwanda, uko ibintu bihagaze ku butaka bikomeje gutera impungenge.
Umwuka w’ubwumvikane buke uracyari mwinshi hagati ya Kinshasa na Kigali, buri ruhande rushinja urundi kudashyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje.
Ni nako bimeze ku biganiro bya Doha, biyobowe na Leta ya Qatar, bigamije guhuza Guverinoma ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23.
N’ubwo byari biteganyijwe kunganira amasezerano ya Washington no gukemura imizi y’ikibazo, birimo kugarura ububasha bwa Leta no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro, ibi biganiro ntibiragaragaza umusaruro ufatika.
Uku kudindira kwa dipolomasi gukomeje gutiza umurindi imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya RDC, bigatuma amahoro arushaho kuba inzozi ku baturage bo mu burasirazuba bwa Congo.
Icyizere cy’abaturage n’icy’akarere muri rusange kikaba gitegereje niba imyanzuro izaturuka muri iyi nama idasanzwe ya ICGLR izabasha guhinduka ibikorwa bifatika, bikagarura amahoro n’umutekano byazahaye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.



