27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeIyobokamanaUbuhanuzi bwa Ebo Noah ku mperuka y’isi kuri Noheli bwanze gusohora, asobanura...

Ubuhanuzi bwa Ebo Noah ku mperuka y’isi kuri Noheli bwanze gusohora, asobanura impamvu bwapfubye

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Ubuhanuzi bwatangajwe n’umugabo wo muri Ghana witwa Ebo Noah, wavugaga ko isi yari kurangira ku itariki ya 25 Ukuboza binyuze mu mwuzure ukomeye, bwanze gusohora, bituma benshi bibaza ku byabaye n’icyo bivuze ku butumwa yari amaze amezi atangaza.

Ebo Noah yari yaramenyekanye cyane kuva muri Kanama uyu mwaka, nyuma yo gutangaza ko Imana yamuhishuriye ko hagiye kugwa imvura idasanzwe izamara imyaka itatu, igatangira ku munsi wa Noheli, ikazasenya isi yose. Yavugaga ko ubwo ari ubutumwa bwo kuburira abantu, abasaba kwihana no kwitegura icyo yitaga umwuzure w’iherezo.

Mu rwego rwo kwitegura icyo yahanuye, Ebo Noah yubatse Inkuge nini y’igiti ayita “Ebo Noah Ark”, avuga ko yayubatse abitegetswe n’Imana.

Iyi nkuge yahise ikurura amatsiko menshi, ituma abaturage bo mu bice bitandukanye bya Ghana ndetse n’abaturutse mu mahanga bajya kuyireba, bamwe babifata nk’ikimenyetso cy’iherezo ryegereje, abandi bakabifata nk’igikorwa kidasanzwe gishingiye ku myemerere.

Icyakora, ubwo Noheli yageraga, nta mwuzure wabaye, isi ikomeza kubaho nk’uko bisanzwe. Nyuma y’ibi, ku wa Kane, Ebo Noah yashyize hanze amashusho asobanura impamvu ubuhanuzi bwe butasohoye uko yari yarabivuze.

Yavuze ko nyuma y’amasengesho menshi, kwiyiriza ubusa no kuganira n’abandi bayobozi b’amadini, yahawe irindi yerekwa rishya. Muri ryo, ngo yabonye abantu benshi cyane baturutse impande zose z’isi baza gushaka ubuhungiro mu nkuge yari yarubatse, ariko ubushobozi bwayo bukaba butari kubakira bose.

Ati: “Imana ihishura kugira ngo icungure. Narasenze, nariyirije, naratanze, kandi narubatse. Mu isengesho ryanjye, nahabonye irindi yerekwa. Nabonye abantu benshi cyane baturutse mu gihugu cyose no mu isi yose baza mu nkuge, ariko uko nayaguraga ntiyashoboraga kubakira bose.”

Ebo Noah yakomeje asobanura ko yagiye gusangiza iryo yerekwa abandi bagabo bakomeye b’Imana, na bo bakifatanya na we mu masengesho. Nyuma y’ibyo, ngo bahawe igihe cy’inyongera cyo kubaka izindi nkuge zizashobora kwakira abantu benshi kurushaho.

Mu rwego rwo gukumira imvururu n’akajagari kari gashobora kuba, Ebo Noah yasabye abaturage kutirukira aho inkuge iherereye ku munsi wa Noheli, ashimangira ko atacuruza amatike kandi ko nta mafaranga yakiraga ku muntu uwo ari we wese.

Ati: “Ejo rero nta muntu ugomba kwiruka ajya ahantu na hamwe. Nta matike ngurisha, nta n’amafaranga nakira ku muntu uwo ari we wese.”

Yasabye abantu gukomeza gutuza, kwizihiza iminsi mikuru nta bwoba, ariko anibutsa ko ubutumwa bwe bwo kwihana bugikomeje nubwo igihe yari yaravuze cyarangiye nta cyabaye.

Ati: “Mugume mu ngo zanyu, mwishime, munezerwe. Ndabifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire. Ariko Inkuge irahari. Nimwihane, nimwihane, nimwihane.”

Ibikorwa n’ubutumwa bya Ebo Noah byatumye abantu benshi bamugereranya na Nowa wo muri Bibiliya, uvugwa ko yubatse inkuge abitegetswe n’Imana kugira ngo arokoke umwuzure wishe isi ya kera. Nubwo bimeze bityo, hari n’abagaragaje impungenge, bibaza ku ngaruka z’ubuhanuzi nk’ubu ku baturage, cyane cyane iyo budasohoye uko bwatangajwe.

Kugeza ubu, inkuru ya Ebo Noah ikomeje kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, bamwe bamushyigikira nk’umuntu ufite ukwizera gukomeye, abandi bakamusaba kwitwararika amagambo atangaza kugira ngo atagira abo ashyira mu bwoba cyangwa mu rujijo.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here