31.2 C
Africa
Maandag, Desember 15, 2025
HomePolitikeUburundi bweruye buvuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n' u Rwanda kubera...

Uburundi bweruye buvuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’ u Rwanda kubera imirwano muri Kivu y’ Amajyepfo

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Igihugu cy’u Burundi, biciye mu ntumwa yacyo mu Muryango w’Abibumbye i New York, cyatangaje ko gishobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda mu gihe rukomeza gutangaza ko ruri guterwa.

Ambasaderi w’u Burundi muri Loni, Zéphyrin Maniratanga, yashinje u Rwanda kutubahiriza umwanzuro wa 2773 w’akanama ka Loni gasaba ko u Rwanda rwavana Ingabo zayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Uwo mwanzuro kandi usaba RDC gusenya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwayo, harimo n’umutwe wa FDLR ufatanya na wo mu rugamba na AFC/M23.

Umutwe wa AFC/M23 kuva mu cyumweru gishize wigaruriye ibice bishya by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, birimo umujyi wa kabiri munini, Uvira, nyuma yo gutsinda ingabo z’u Burundi zari zihanganye nawo.

Nyuma y’iyi mirwano, u Burundi bwashinjije u Rwanda kurasa ku butaka bwabwo, kandi bukavuga ko ari rwo ruri kugenzura umujyi wa Uvira aho kuba umutwe wa AFC/M23. Ambasaderi Maniratanga yavuze ko igihugu cye gitewe impungenge n’ibitero byambukiranya imipaka, bikorwa hakoreshejwe imbunda ziremereye, za drone n’izindi ntwaro zica, bimwe bikaba byarageze ku butaka bw’u Burundi.

Yagize ati: “Ibi bikorwa bivogera ubusugire bw’igihugu cyacu, bishyira mu kaga abaturage b’abasivile kandi bigaca intege inzira zigamije kugera ku mahoro Rusange.”

Uyu mudipolomate yasabye akanama ka Loni k’umutekano guhamagaza inama yihutirwa igamije gufata ingamba zirimo ibihano by’intwaro n’iby’ubukungu ku Rwanda. Yanavuze ko mu gihe u Rwanda rwakomeza kugaba ibitero, u Burundi bwiteguye kwinjira mu ntambara.

Ati: “Reka nsobanure neza. Agahenge kagira imbibi. Niba ibyo bitero bikomeje, bizagorana cyane kwirinda intambara yeruye hagati y’ibihugu byacu.”

 

U Burundi bukomeje kwijundika u Rwanda, mu gihe mu mirwano yasize ingabo zabwo zitsindiwe mu bice bya Kamanyola, Lubarika na Luvungi, bamwe bashinjwa kwica abaturage bakoresheje imbunda ziremereye. Izi ngabo kandi zimaze igihe zishinjwa ubwicanyi bw’Abanyamulenge, cyane cyane mu karere ka Minembwe.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here