21.6 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeUbutumwa bwa RDC kuri Venezuela muri Loni Bushobora Guhindura Umubano Wayo na...

Ubutumwa bwa RDC kuri Venezuela muri Loni Bushobora Guhindura Umubano Wayo na Amerika mu Buryo Bukomeye

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu gihe Isi yose ikiri mu rujijo n’impaka ku ifatwa ridasanzwe rya Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, n’ingabo zidasanzwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafashe umwanya wayo ku rwego mpuzamahanga ivuga amagambo akomeye ashobora guhindura cyane umubano wayo na Washington.

Ibi byabereye mu nama ya 10085 y’Umutekano ya Loni yabaye ku wa 5 Mutarama 2026, yiga ku kibazo cya Venezuela.

Ivuga mu izina rya Groupe A3, ihuza RDC, Libéria na Somalie, RDC yashimangiye ko hagomba kubahirizwa byimazeyo ubusugire bw’ibihugu, Itegeko Nshinga n’amategeko mpuzamahanga, inasaba ko igisubizo ku kibazo cya Venezuela kigomba kuba icy’amahoro, kiyobowe n’Abanya-Venezuela ubwabo, ku bufatanye bw’umuryango mpuzamahanga.

Iri jambo ryafashwe na benshi nk’iryamagana mu buryo buziguye igikorwa cya Amerika cyo gufata Maduro ku ngufu ku butaka bwa Venezuela.

Aya magambo aje mu gihe Amerika ubwayo yemeza ko yafashe Maduro mu gikorwa cyateguwe mu ibanga rikomeye, kiyobowe n’ingabo za Delta Force ku bufatanye na CIA, maze akajyanwa i New York aho ategerejwe kuburanishirizwa n’urukiko rwa Manhattan.

Perezida Donald Trump ubwe yishimiye iki gikorwa, avuga ko Amerika izafasha kuyobora Venezuela by’agateganyo, amagambo yafashwe n’ibihugu byinshi nk’ivogerwa ridasobanutse ry’ubusugire bw’igihugu cyigenga.

Icyateye impaka kurushaho ni uko RDC, igihugu gisanzwe gifatwa nk’umufatanyabikorwa wa Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yahisemo gushyira imbere ihame ryo kutivanga mu miyoborere y’ibindi bihugu, mu gihe Amerika yari iri mu mwanya wo gusobanura no gutsindagira ko igikorwa yakoze kigamije kugarura demokarasi no ubutabera.

Abasesenguzi mu bya dipolomasi bemeza ko iyi myitwarire ya RDC ishobora kubyutsa umwuka mubi muri Washington, cyane ko Amerika imaze igihe igira uruhare rukomeye mu gushakira umutekano n’ituze mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibi birimo no kuyobora ibiganiro byagejeje ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, yasinywe ku wa 27 Kamena 2025 i Washington D.C, ayobowe na Marco Rubio.

Amerika yari yizeye ko RDC izakomeza kwerekana ubushake bwo gukorana na yo mu kubahiriza ayo masezerano, by’umwihariko mu gusenya umutwe wa FDLR, Washington ifata nk’umwe mu mbogamizi zikomeye z’umutekano w’akarere.

Gusa kugeza ubu, nyuma y’amezi hafi atandatu, RDC ntiratangira ibikorwa bifatika byo gusenya uwo mutwe, nk’uko byemejwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, zagaragaje ko FDLR igikoranira hafi n’ingabo za Leta ya Congo.

Mu maso ya Amerika, ibi byiyongeraho amagambo RDC yavuze muri Loni bishobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’igihugu gishaka kugendera ku murongo wigenga, kitagishaka gukurikiza byuzuye icyerekezo cya Washington ku bibazo mpuzamahanga. Ibi bikaba bishobora gutuma habaho gusubiramo uburyo Amerika ifata RDC nk’umufatanyabikorwa wizewe.

Ikindi gikomeza gushyira RDC mu mwanya utoroshye ni uko Amerika yakomeje gushimangira ko amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na RDC ari ishingiro ryo guhatira impande zombi kubahiriza ibyo zumvikanyeho.

Marco Rubio ubwe yigeze kuvuga ko Amerika izajya yibutsa buri ruhande igihe ruzaba rurenze ku masezerano, bityo RDC ikaba ishobora kwisanga mu mwanya wo kotswa igitutu gikomeye mu bya dipolomasi n’ubukungu.

Mu rwego rwa politiki mpuzamahanga, amagambo ya RDC kuri Venezuela ashobora kuyishyira mu itsinda ry’ibihugu byamagana imyitwarire ya Amerika ku rwego mpuzamahanga, hamwe n’ibihugu nka Brésil, Cuba, Mexique, Ubushinwa n’U Burusiya, byahise byamagana ifatwa rya Maduro.

Ibi bishobora gutuma RDC igira isura nshya mu ruhando mpuzamahanga, ariko bikayigabanyiriza amahirwe yo gukomeza kubona inkunga n’ubufasha bwa Amerika.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here