24 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeImyidagaduro“Ubutumwa bwanyuma bwamennye umutima” – Wanja Nyarari asangiza isi amagambo yabwiwe mbere...

“Ubutumwa bwanyuma bwamennye umutima” – Wanja Nyarari asangiza isi amagambo yabwiwe mbere y’urupfu rwa ‘Mama’ we

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

Wanja Nyarari,ukora ku mbuga nkoranyambaga, yasangije abakunzi be inkuru ibabaje y’ubutumwa bwanditse yakiriye amasaha make mbere y’uko Nancy Wanjiku Wanja, umugore yamufataga nk’umubyeyi, yitaba Imana.

Mu butumwa yashyize kuri Facebook ku wa Kabiri, tariki ya 20 Mutarama 2026, Wanja yavuze ko umuganga wo ku Kenyatta National Hospital Prime Care Centre yamwoherereje urwandiko rwanditse n’uwo mubyeyi.

Ati: “Yambwiye ko agiye kunyoherereza ubutumwa bwanditse na Mama wanjye w’imbaraga. Nkimara kubusoma, umutima wanjye warashengutse.”

Uru rwandiko rwamusabaga kuzana abana be ku bitaro ngo basezere kuri nyirakuru. Wanja yabanje kubyanga, avuga ko atari yiteguye kwemera ko ari ukuri, ariko nyuma y’ubusabe bwakomeje, yaje gufata icyemezo cyo kuzana abana.

Buri mwana yahawe ubutumwa bwanditse n’uyu mubyeyi wari uri mu bihe bye bya nyuma. Yandikiye Alyssa Wakili amusaba kuzitwara neza mu mashuri no kudatera nyina ibibazo. Yandikiye Eng. John, umwana muto, amwibutsa gukomeza gukora cyane no kumva ko nyina ahora yitanga ku bw’ineza yabo.

Yasoje yandikira Arch. Ted, amubwira ati: “Ugomba kurangiza impamyabumenyi yawe mu bwubatsi uko byagenda kose. Ntuzahungabanye Mama wawe, yaritangiye cyane.”

Nyuma yo gushyira ikaramu hasi, yabarebye bose aravuga ati: “Murabeho, noneho mushobora kugenda.” Umwana muto yasubiye inyuma asubira kumusezera bwa nyuma.

Nyuma y’iminsi mike, ku wa 14 Mutarama 2026, Nancy Wanjiku Wanja yitabye Imana, asiga urwibutso rwuzuye urukundo n’amagambo akomeye ku muryango we no ku bakunzi ba Wanja Nyarari.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here