Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko atajya ahangayikishwa n’ibyo kwambara igihe agiye gukora igitaramo cyangwa mu buzima busanzwe, ahubwo yibanda ku butumwa atanga kurusha isura y’inyuma. Avuga ko akunda guseka, kandi ko yakuriye mu muryango wishimye kandi wiyoroshya.
Ati: “Ku gitanda cyanjye hakunze kuba hari agatabo nandikamo n’iyo byutse. Ijoro ndarikunda kuko ndigiriramo umugisha wo gusurwa n’Imana; ndarota, kandi rimwe na rimwe nkarota ibintu bifite umumaro. Imana ihamera ubutumwa, nkabasha kubona icyerekezo gishya.”
Mbonyi yakomeje asobanura ko mbere yo kuryama abanza gusenga no kwitegura mu mutima, maze Imana ikamwereka umurongo akwiriye gukurikiza. Ati: “Ijoro ryanjye ndaryubaha.”
📰 Also Read This:
Uyu muhanzi yagarutse ku mpano eshatu afite. Ati: “Ngira impano yo kurota kuko ibyo mbonye mu nzozi biraba. Ngira impano y’ijambo ry’Imana, nkunda kurisoma cyane kuko rifasha kwandika indirimbo no gutegura ibihangano byanjye. Ndi umuhanzi, ariko mu by’ukuri nakabaye ndi umuvuga-butumwa; ubwo buvuga-butumwa mbunyuza mu ndirimbo.”
Mbonyi kandi yagaragaje ko hari byinshi mu buzima bwe akunda kubigumana, ibi abivugira mu kiganiro yagiranye na Taikun Ndahiro. Abajijwe niba Imana yaramuhamagaye, yasubije ati: “Yego, Imana yampamagaye nkiri ku ishuri i Inyanza. Nagize inzozi Imana imbwira ko nitwa Mbonyicyambu Israel, ariko icyo gihe nari nkiri muto numva ayo mazina ari ay’abantu bakuze.”
Yakomeje agira ati: “Nashatse andi mazina yenda gusa, niyita Mbonyifura Eric. Ariko Imana yongeye kunsanga mu nzozi, impamagara muri rya zina iti: ‘Si wowe witwa Mbonyicyambu?’ Ndasubiza nti: ‘Yego.’”
Yasoje avuga ko Imana yamubwiye ko izamugira icyambu cy’abantu benshi. Ati: “Nari nkiri muto, ariko mbyutse numvise ubwo butumwa budasanzwe; numvise bufite imbaraga kandi buteye ubwoba. Uko nagendaga nkura, narushijeho gusobanukirwa n’iryo zina Imana yari yanyise.”






