Ubuyobozi bw’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe si ubutegetsi bw’umuntu umwe cyangwa igihugu kimwe; ni inshingano y’igihe gito igomba gushingira ku bufatanye, ku bwumvikane no ku kubahiriza amahame agenga uwo muryango. Ubuyobozi bwayo bugomba kuba indorerwamo y’ijwi rusange ry’Afurika, bugaharanira inyungu z’umugabane aho gushyira imbere iz’umuntu ku giti cye.
Ariko uko iminsi igenda ishira mu gihe cya Perezida Évariste Ndayishimiye, hari kugaragara ibikorwa byinshi biri guteza impaka zikomeye, bigaragaza ko hari aho ayo mahame ari kugenda ashyirwa ku ruhande.
SERIVICE ZA AFROVERA MEDIA AGENCY
- DUKORA LOGO KUGICIRO CYIZA CYANE
- DUFASHA ABANTU GUTUNGA YOUTUBE CHANNEL ZA BUSINESS
- TWUBAKA WEBSITE ZA ORGANIZATION, COMPANY NA E-COMMERCE
- N’IBINDI….
Ku ikubitiro, igikorwa cyabereye i Addis Ababa cyasize benshi mu rujijo: Perezida wari uyoboye Umuryango yagaragaye ari kumwe na Charles Onana, umuntu umaze igihe azwiho impaka zikomeye, cyane cyane kubera imyemerere n’ibitekerezo byagiye bifatwa nk’ibihakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse akaba yarigeze no kubihanirwa n’inkiko zo mu Bufaransa. Ibi byahise bituma hibazwa niba koko ubuyobozi bwari bukwiye kurangwa n’ubushishozi n’ubunyamwuga bwa dipolomasi bukiri ku rwego rwasabwaga.
Iki gikorwa cyagaragaje ikibazo gikomeye kurushaho: kuvanga inshingano zo guhagararira umugabane wose n’inyungu cyangwa imyitwarire yihariye ishobora gushyira mu kaga icyizere cy’abanyamuryango.
Naho icyakurikiyeho cyarushijeho gutuma impaka zifata indi ntera. Perezida Évariste Ndayishimiye yafashe icyemezo mu ibanga cyo gushyigikira kandidatire ya Macky Sall ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, atabanje kugisha inama cyangwa kuganira n’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ubu buryo bwo gufata icyemezo bwagaragaye nko gusuzugura inzego z’umuryango n’imikorere isanzwe iranga diplomasi ya Afurika, ishingira ku bwumvikane no ku kugisha inama. Si kandidatire ya Macky Sall ubwayo yabaye ikibazo gikomeye, ahubwo ni uburyo bwo kuyishyigikira bwabaye nkigikorwa gikorwa mu bwihisho, kidaha agaciro inzego zemewe n’amategeko.
Ibi byatanze ishusho y’ubuyobozi bwatangiye gufata ibyemezo mu buryo bwihariye, aho ibiganiro n’ubwumvikane byasimbuwe no gushyiraho ibyemezo bidafitiweho ubwumvikane busesuye.
Ingaruka zabaye izihuse: icyizere ku buyobozi buriho cyaratangiye kugabanuka, ndetse n’isura y’Umuryango ku rwego mpuzamahanga irahungabana. Ibihugu bigize uwo muryango ntibyatinze kugaragaza ko bitanyuzwe aho ibihugu bigera kuri 20 byamaganye ku mugaragaro icyo cyemezo, bigaragaza ko ikibazo atari umuntu ahubwo ari uburyo bwakoreshejwe.
Iyi myitwarire ntiyagaragaye nk’ukutumvikana kwa dipolomasi isanzwe, ahubwo yabaye nko kwibutsa ko amategeko n’amahame agenga umuryango ari yo agomba kuba ishingiro ry’ibyemezo byose, aho kwemera ko ubuyobozi bushobora kwigira ubwa nyirarureshwa.
Byabaye nk’isomo rikomeye ku buyobozi: ko kuba ku mwanya wo hejuru bidahagije, ahubwo bisaba kubahiriza amategeko, guharanira ubwumvikane no kubaka icyizere cy’abayobowe.
Byongeye kandi, byagaragaje ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe udashobora kwemera ko ijwi ryawo rifatwa nk’iryihariye cyangwa ko amategeko yawo ashobora kurengwaho mu nyungu z’igihe gito.
Nubwo uyu muryango washoboye kwirinda kugwa mu mutego w’icyemezo cyafashwe mu buryo butanoze, birasaba ko abayobozi bawo bagaragaza ubunyamwuga buhamye n’ubushishozi bujyanye n’inshingano bafite.
Afurika ikeneye ijwi rimwe kandi rikomeye ariko iryo jwi rigomba gushingira ku mategeko, ku mahame no ku bwumvikane busesuye, aho gushingira ku byemezo byihuse cyangwa ku nyungu z’umuntu ku giti cye.
Ejo hazaza h’uyu muryango rero hazaterwa n’uko abayobozi bawo bazahitamo kubahiriza ayo mahame, aho kuyayobya no kuyasimbuza imikorere ishingiye ku bwihisho no ku kwikubira ububasha.



