22.7 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruUbuzima bw' abaturage mu kaga gakomeye_ Imirwano yongeye gukara mu kibaya cya...

Ubuzima bw’ abaturage mu kaga gakomeye_ Imirwano yongeye gukara mu kibaya cya Rusizi

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06/12/2025, ibiturika bikomeye byazindukiye mu bice bya Luvungi, muri teritwari ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe imirwano ikomeje gukara hagati y’umutwe wa AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za FARDC, FDNB z’u Burundi, FDLR na Wazalendo.

Amakuru aturuka ku baturage b’i Rugombo mu ntara ya Cibitoke mu Burundi, ndetse n’abari mu kibaya cya Rusizi, avuga ko ibisasu n’imbunda bikomeje kumvikana cyane kuva mu rukerera, bigaturika mu mirwano ikomeye iri kubera mu bice AFC/M23 imaze kwigarurira.

Umwe mu baturage b’i Rugombo yagize ati: “Tuzindukiye ku muziki w’imbunda n’ibisasu. Biravugira mu Luvungi cyane.” Undi wo mu kibaya cya Rusizi we ati: “Ubu hari abasirikare bari gukizwa n’amaguru, ariko b’uruhande rwa Leta barimo guhunga berekeza Uvira.”

Uyu ni umunsi wa gatanu w’imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’ingabo za Leta hamwe n’abafatanyabikorwa bazo. Amakuru yizewe avuga ko AFC/M23 ikomeje gusatira umujyi wa Uvira, uwa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo, uri mu birometero bisaga 60 uvuye Luvungi.

Ibiri kubera muri aka gace bikomeje gutera impungenge ku mutekano w’abasivili n’akarere muri rusange, cyane ko ingabo za Leta zigaragara mu bikorwa byo gusubira inyuma, mu gihe AFC/M23 ikomeje kwagura ibirindiro byayo.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here