Ubuzima bw’umuhanzikazi Fille Mutoni buri mu kaga nyuma yo kujyanwa mu bitaro aho arimo kwitabwaho n’abaganga kubera ibibazo bikomeye byatewe no gukoresha ibiyobyabwenge.
Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko MC Kats, umukunzi we wanabaye umugabo we, asangije amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Fille Mutoni aryamye ku gitanda cy’ibitaro, afashijwe n’imashini imwongerera umwuka, ibintu byateye benshi impungenge ku buzima bwe.
Mu butumwa bwe, MC Kats yavuze ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo afashe Fille kwivuza no kwivana mu biyobyabwenge, ariko bikamunanira bitewe n’ubukana bw’ikibazo. Yavuze ko byamuhatiye gusaba ubufasha rusange, asaba inzego zitandukanye n’abantu bafite umutima w’impuhwe gutabara.
Yanenze bikomeye abakomeje kugereka Fille Mutoni mu biyobyabwenge, avuga ko bagize uruhare runini mu kumugeza mu bihe bikomeye arimo, anasaba ko bakurikiranwa bagaryozwa ibyo bakoze.
MC Kats yanavuze ku ruhare ruke rw’inzego z’abahanzi muri Uganda, by’umwihariko Ishyirahamwe ry’Abahanzi muri Uganda (UNMF), avuga ko ryigeze kumusezeranya inkunga y’amafaranga yo gufasha we na Fille, ariko iyo nkunga ntirigeze ibageraho. Yagaragaje ko kutita ku buzima n’imibereho y’abahanzi bahura n’ibibazo bikomeye ari ikibazo gikomeye gikwiye kwitabwaho byihuse.
Ibi bibaye mu gihe Fille Mutoni yari aherutse gutangaza ko ari mu rugamba rukomeye rwo kwitandukanya n’ibiyobyabwenge, aho yavuze ko yaretse inshuti zimwe na zimwe, akanigira kure telefone n’imbuga nkoranyambaga kugira ngo yirinde gusubira mu ngeso mbi.
N’ubwo ari mu bihe bikomeye, Fille Mutoni aracyibukwa nk’umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane muri Uganda, binyuze mu ndirimbo zamenyekanye zirimo Kumbaya, Tovayo, Nakupenda I Love You, I Wanna Know You n’izindi nyinshi.
Abakunzi be, inshuti n’abakurikiranira hafi umuziki bakomeje gusenga no gusaba Imana ko yakira vuba, akagaruka mu buzima busanzwe ndetse no mu muziki.



