18.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruUbwicanyi bukabije muri Kivu y’Amajyepfo: Abasivili 74 bahitanywe n’imirwano mu bice bitandukanye

Ubwicanyi bukabije muri Kivu y’Amajyepfo: Abasivili 74 bahitanywe n’imirwano mu bice bitandukanye

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

 

Amakuru yatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Ukuboza 2025 ,yemeza ko abantu 74 b’abasivili bamaze kwicwa mu minsi itandatu gusa, hagati ya tariki ya 2 n’iya 7 Ukuboza, mu gihe abandi 83 bakomeretse. ONU ivuga ko urugomo n’imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigeze ku rwego “ruteye impungenge zikomeye”.

Iyi mirwano irimo gukoresha intwaro zikomeye n’amasasu yatewe mu ngo z’abaturage yabereye mu bice bya Uvira, Walungu, Mwenga, Shabunda, Kabare, Fizi na Kalehe, nk’uko byatangajwe na Bruno Lemarquis, uhagarariye ibikorwa by’ubutabazi bya ONU muri Congo. Iyi mirwano yatumye kugeza inkomere kwa muganga bigorana cyane, kuko inzira nyinshi zafunzwe n’abantu bitwaje intwaro.

Mu itangazo rye, Bwana Lemarquis yamaganye ibitero byibasira abaturage, anemeza ko hari n’ibikorwaremezo byangijwe birimo amashuri, ibyo byose bikaba binyuranyijwe n’amategeko mpuzamahanga agenga intambara.

Uku kongera kubura kw’imirwano byashegeshe ubuzima bw’abaturage, bituma ibihumbi byinshi bisiga ingo zabo bahungira mu bice bitekanye no mu bihugu by’abaturanyi, mu gushaka amahoro n’ubufasha bw’ibanze.

ONU yasabye impande ziri mu mirwano gutanga inzira byihuse kandi itekanye ku bafasha mu butabazi, kugira ngo bashobore kugera ku baturage bakeneye ubufasha batabangamiwe n’imirwano, inashimira amasezerano y’amahoro yasinywe ku wa 4 Ukuboza hagati ya Congo n’u Rwanda, ariko yibutsa ko ayo masezerano azagira agaciro ari uko imirwano ihita ihagarara.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here