Amakuru yatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Ukuboza 2025 ,yemeza ko abantu 74 b’abasivili bamaze kwicwa mu minsi itandatu gusa, hagati ya tariki ya 2 n’iya 7 Ukuboza, mu gihe abandi 83 bakomeretse. ONU ivuga ko urugomo n’imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigeze ku rwego “ruteye impungenge zikomeye”.
Iyi mirwano irimo gukoresha intwaro zikomeye n’amasasu yatewe mu ngo z’abaturage yabereye mu bice bya Uvira, Walungu, Mwenga, Shabunda, Kabare, Fizi na Kalehe, nk’uko byatangajwe na Bruno Lemarquis, uhagarariye ibikorwa by’ubutabazi bya ONU muri Congo. Iyi mirwano yatumye kugeza inkomere kwa muganga bigorana cyane, kuko inzira nyinshi zafunzwe n’abantu bitwaje intwaro.
📰 Also Read This:
Mu itangazo rye, Bwana Lemarquis yamaganye ibitero byibasira abaturage, anemeza ko hari n’ibikorwaremezo byangijwe birimo amashuri, ibyo byose bikaba binyuranyijwe n’amategeko mpuzamahanga agenga intambara.
Uku kongera kubura kw’imirwano byashegeshe ubuzima bw’abaturage, bituma ibihumbi byinshi bisiga ingo zabo bahungira mu bice bitekanye no mu bihugu by’abaturanyi, mu gushaka amahoro n’ubufasha bw’ibanze.
ONU yasabye impande ziri mu mirwano gutanga inzira byihuse kandi itekanye ku bafasha mu butabazi, kugira ngo bashobore kugera ku baturage bakeneye ubufasha batabangamiwe n’imirwano, inashimira amasezerano y’amahoro yasinywe ku wa 4 Ukuboza hagati ya Congo n’u Rwanda, ariko yibutsa ko ayo masezerano azagira agaciro ari uko imirwano ihita ihagarara.





