25.2 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruUbwicanyi bukomeje gufata indi ntera i Lubero, abarenga 50 bamaze kuhasiga ubuzima

Ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera i Lubero, abarenga 50 bamaze kuhasiga ubuzima

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Umwaka wa 2026 watangiranye umwijima n’agahinda gakomeye ku baturage bo mu gace ka Lubero, cyane cyane mu bwami bwa Baswagha no mu gice cya Bapere, aho ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera bukozwe n’abarwanyi ba ADF-MTM. Ibi bikorwa by’ubugome byamaze guhitana abasivili barenga 50 mu mezi make ashize, bituma umutekano w’aka gace urushaho kuzamba.

Nk’uko byatangajwe na Komite y’aho ishinzwe kurengera abaturage (Comité local de protection communautaire), abasivili 33 bamaze kwicirwa mu bwami bwa Baswagha, mu gihe abandi 21 bishwe mu gice cya Bapere. Iyi mibare ikomeje gutera impungenge, cyane ko abaturage bavuga ko batereranwe n’inzego zari zitezweho kubarinda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026, Vianney Kitswamba, uhagarariye iyo komite, yagaragaje ko abaturage babangamiwe bikabije n’ubwicanyi bukorwa n’ADF batabashije kubona ubwirinzi bukwiye. Yagize ati: “Ntibyumvikana ukuntu ADF bakomeza kwica abaturage ku mugaragaro, inzego z’umutekano zikarebera. Abaturage baratereranwe, nta kirengera bafite.”

Yakomeje avuga ko umutekano muke watumye habaho ihunga rikabije ry’abaturage, aho imiryango myinshi yavuye mu byaro byayo igahungira mu bindi bice. Guhera mu ntangiriro za Mutarama 2026, imidugudu irenga 21 yamaze gusigara ari amatongo, by’umwihariko mu matsinda ya Baredje, Mwenye, Manzia na Bapakombe. Abahungiye mu bindi byaro ngo babayeho mu buzima bugoye, badafite ubufasha bw’ibanze.

Uyu muyobozi w’abaturage ashinja kudakora neza kw’ibikorwa by’ubufatanye by’ingabo za FARDC n’iza UPDF, ndetse n’uruhare ruke rw’abarwanyi ba Wazalendo, bikomeje gutuma ADF bagenda bigarurira icyuho cy’umutekano. Asaba ko habaho impinduka zihuse mu ngamba z’umutekano kugira ngo ubwicanyi buhagarare burundu. Yagize ati: “Icyo dusaba ni amahoro gusa, kugira ngo abaturage babashe gusubira mu byabo batikanga.”

Igitero giheruka cyabaye ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, aho abarwanyi ba ADF bagabye igitero cyahitanye abasivili batanu, barimo abagore bane, bakomeretsa umuntu umwe banatwika inzu zirenga icumi. Iki gitero cyongeye kugaragaza ubukana bw’ubwicanyi bukomeje kuranga aka gace.

Ubwicanyi bukomeje kuba i Lubero bukomeje gusiga abaturage mu marira n’ubwoba bwinshi, mu gihe hakomeje kwibazwa ku ngamba zifatika zigomba gufatwa kugira ngo ubuzima bw’abasivile burindwe kandi amahoro agaruke muri aka gace.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here