Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye Allan Kasujja umwe mu bayobozi bakuru ba Leta, amuha inshingano zo kuyobora Media Centre nk’Umuyobozi Mukuru wayo (Executive Director).
Ibi byemejwe binyuze mu ibaruwa Perezida Museveni yandikiye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, ku wa 27 Ukuboza 2025, agaruka ku mpinduka ziri gukorwa mu miyoborere ya Media Centre.
Muri iyo baruwa, Perezida Museveni yavuze ko atari azi neza ibyari biri kuba muri iyo nzego, ariko ko mu byumweru byari byarabanje yari yaraganiriye na Gen. Muhoozi ku gitekerezo cyo guha Allan Kasujja izi nshingano. Yongeyeho ko yamaze guha Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho ndetse n’Ubuyobozi bw’Igihugu, Dr. Chris Baryomunsi, amabwiriza yo guhita atangira inzira zemewe zo kumugena.
Ati: “Ntabwo nari nzi ibyari biri kuba, ariko mu byumweru bishize twaganiriye ku izina rya Allan Kasujja. Namaze gutegeka Dr. Chris Baryomunsi kumushyira mu nshingano z’Umuyobozi Mukuru wa Media Centre, hanyuma tukazareba n’abandi.”
Perezida Museveni kandi yasabye Dr. Baryomunsi gutangira byihuse inzira zose zemewe zo kumushyira mu nshingano, ananasuzuma abandi bashobora kugirwa abayobozi bungirije ba Media Centre.
Allan Kasujja ni umwe mu banyamakuru bafite izina rikomeye muri Uganda no hanze yayo. Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 30 mu itangazamakuru, aho yatangiye umwuga we mu myaka ya 1990 akorera kuri Sanyu FM, nyuma akorera amaradiyo n’amateleviziyo atandukanye muri Uganda.
Nyuma yaje kwimukira mu Bwongereza, aho yakomeje kwagura umwuga we mu itangazamakuru mpuzamahanga, bituma afatwa nk’umwe mu bafite ubumenyi n’ubunararibonye bushobora gutanga umusanzu ukomeye mu kunoza itumanaho rya Leta ya Uganda.



