36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeUganda: Amatora yegereje, UPDF yakajije umutekano i Kampala mu gihe indorerezi mpuzamahanga...

Uganda: Amatora yegereje, UPDF yakajije umutekano i Kampala mu gihe indorerezi mpuzamahanga zageze mu gihugu

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu gihe Uganda yitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, inzego z’umutekano zatangiye gukaza umutekano mu Murwa Mukuru Kampala no mu bindi bice by’igihugu, mu rwego rwo kubungabunga ituze n’umutekano rusange muri ibi bihe by’amatora.

Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo za Uganda (UPDF), Colonel Chris Magezi, yemeje ko ingabo zatangiye kugaragara cyane ku mihanda ya Kampala ziri mu bikorwa bya patrouille, ariko ahumuriza abaturage abasaba kudahangayika, kuko izi ngamba zigamije kurinda abaturage n’imitungo yabo.

Col Magezi yagize ati: “Patrouille zatangiye mu murwa mukuru ariko nta mpamvu n’imwe yo kugira impungenge. Umutekano w’umutungo wa Leta n’uw’abikorera uzakomeza kurindwa uko bishoboka kose.”

Yasobanuye ko UPDF iri gukorana bya hafi na Polisi ya Uganda mu gucunga umutekano w’ibice byashyizwe imbere mu mujyi no mu gihugu hose, by’umwihariko ahitezwe abantu benshi nko ku biro by’itora n’ahakorerwa ibikorwa bya politiki.

Umuvugizi wa UPDF yashimangiye ko ibyaha byose bishobora kugaragara muri ibi bihe by’amatora bizakurikiranwa hubahirijwe amategeko ya Uganda, anongeraho ko inzego z’umutekano zitazihanganira ibikorwa by’urugomo, iterabwoba n’ibindi byaha bishobora gukorwa n’abanyapolitiki bamwe cyangwa n’ababashyigikiye.

Ati: “Ntituzafata nk’ibintu byoroheje ibikorwa by’urugomo byakorwa n’abanyapolitiki bamwe n’ababashyigikiye. Intego yacu ni ugutuma amatora agenda mu mahoro no mu bwisanzure.”

Mu rwego rwo gufasha abaturage bose kwitabira amatora nta nkomyi, Guverinoma ya Uganda yatangaje ko tariki ya 15 na 16 Mutarama 2026 izaba iminsi y’ikiruhuko rusange, bityo buri muturage wese akabona umwanya uhagije wo gutora.

Ku rundi ruhande, Komisiyo y’Amatora ya Uganda yatangaje ko imyiteguro y’amatora igeze kure, aho igaragaza ko igikorwa cyo kohereza ibikoresho bizifashishwa mu matora cyatangiye mu gihugu hose mbere y’umunsi w’itora, hagamijwe kwirinda icyadindiza igikorwa cy’amatora.

Hagati aho, indorerezi mpuzamahanga ziturutse mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Isoko Rusange ry’Ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika (COMESA) ndetse n’Umuryango Uharanira Iterambere (IGAD), zageze muri Uganda kugira ngo zikurikirane aya matora.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026, ryemeje ko izi ntumwa zagiye muri Uganda ku butumire bwa Guverinoma ya Uganda na Komisiyo y’Amatora. Ziyobowe na Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria, Ambasaderi Shemsudin Ahmed Roble uhagarariye COMESA, na Abebe Muluneh Beyene wo muri IGAD.

Iryo tangazo rigaragaza ko izi ntumwa zigizwe n’indorerezi 84 z’igihe gito, zirimo abahagarariye ibihugu bigize AU, sosiyete sivile, itangazamakuru, imiryango y’urubyiruko n’izindi nzego zitandukanye.

Indorerezi zaturutse mu bihugu byinshi birimo u Rwanda, Algeria, Botswana, u Burundi, Cameroun, Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Côte d’Ivoire, Djibouti, Eswatini, Ethiopia, Gambia, Ghana, Kenya, Nigeria, Afurika y’Epfo, Tanzania, Zambia, Zimbabwe n’ibindi.

Izi ndorerezi zizashyirwa mu bice bitandukanye by’igihugu, aho zizakurikirana ifungurwa ry’ibiro by’itora, igikorwa cyo gutora, kubara amajwi no gutangaza ibyavuye mu matora, ndetse zikazakorana n’inzego za Leta, Komisiyo y’Amatora, amashyaka ya politiki, itangazamakuru n’abahagarariye umuryango mpuzamahanga.

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo amatora abe, inzego z’umutekano, Komisiyo y’Amatora n’indorerezi mpuzamahanga bose barahamagarira Abanya-Uganda kwitabira aya matora mu mahoro, bubahiriza amategeko kandi birinda ibikorwa byose byahungabanya umutekano w’igihugu.

Umutekano wakakijwe mu Mujyi wa Kampala mbere y’uko umunsi w’amatora ateganyijwe ku wa 15 Mutarama 2025 muri Uganda, ugera

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here