Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ejo hazaza harangwa n’abayobozi bafite indangagaciro, ikibazo cy’imyitwarire y’urubyiruko gikomeje kuba ingingo igarukwaho n’abayobozi n’impuguke zitandukanye.
Ni muri urwo rwego Depite Kanamugire James yanenze bimwe mu bikorwa by’urubyiruko rwo muri iki gihe, by’umwihariko abakobwa bakiri bato bakundana n’abagabo bakuze kubera inyungu z’amaramuko.
Ibi yabivuze ku wa 30 Ukuboza 2025, mu biganiro nyungurana bitekerezo byateguwe n’Ihuriro ry’Abagore baba mu Nteko Ishinga Amategeko, byari bigamije gusuzuma umuryango n’imyitwarire y’urubyiruko ruzavamo abayobozi b’ejo u Rwanda rwifuza.
Depite Kanamugire yagaragaje ko nubwo urubyiruko rwo muri iki gihe rufite amahirwe menshi ugereranyije n’urwo mu myaka yashize, ayo mahirwe hari aho yatumye bamwe bashaka kubaho mu buzima bworoshye, batifuza inzira igoye isaba kwihangana no gukorera ibyo bifuza.
Yagize ati: “Urubyiruko rwo muri iki gihe rufite amahirwe menshi, rutandukanye n’urubyiruko rwo mu bihe byatambutse. Ariko ayo mahirwe hari aho yatumye bamwe bashaka kubaho mu buzima bworoshye, batavunikiye, ari na ho usanga benshi bishakira ibisubizo bigorana.”
Yongeyeho ko iki cyifuzo cyo gushaka ubuzima bworoshye kijyana no guta indangagaciro, bigatuma hari abakobwa bakiri bato bahitamo kwikundisha ku basaza bakuze, atari ku mpamvu z’urukundo nyarwo, ahubwo ku nyungu baba bategereje kubakuramo.
Ati: “Indangagaciro zigenda zitakara mu bakuru no mu rubyiruko. Ugasanga nk’akana k’agakobwa kegereye nka Tito gatangiye kumubwira gati ‘chouchou’ nari ngukumbuye, gatangiye kumubwira amagambo y’urukundo agamije inyungu. Ibyo bigaragaza ikibazo gikomeye cy’indangagaciro ziri kugenda zitakara.”
Depite Kanamugire yanagarutse ku kibazo cy’imibanire idafite intego ihamye, aho yavuze ko hari abantu bajya kubana cyangwa bagashaka batabanje gutekereza ku nshingano n’intego z’urugo, bityo asaba ko inyigisho zihabwa abagiye kurushinga zakongerwa kandi zigashyirwamo imbaraga.
Ku rundi ruhande, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Francis Nyamaswa, yatanze igitekerezo cyuzuzanya n’icyatanzwe na Depite Kanamugire, agaragaza ko atari ugushaka ubuzima bworoshye gusa, ahubwo ko urubyiruko rukeneye guherekezwa n’inama n’urugero by’abakuze.
Yagize ati: “Ni byo nta muntu ushaka ubuzima bukomeye, ariko urubyiruko rukwiye kugirwa inama ko kugera ku byiza bisaba kwihangana. Kugera ku kintu ni urugendo, si ibintu biboneka ako kanya.”
Nyamaswa yagaragaje ko indangagaciro na kirazira by’Umunyarwanda bikwiye kongera gushyirwa imbere, urubyiruko rukigishwa ko kwihangana, gukorera ku ntego no kubaha inzira yemewe ari byo byubaka ejo hazaza harambye.
Yanasabye abakuru kugira uruhare rufatika mu kurera no kugisha inama urubyiruko, ariko birinda kubigisha ibyo bo ubwabo badashyira mu bikorwa.
Ati: “Abakuru bakwiye kutwigisha mu ndangagaciro no mu mikorere, kurusha kutubwira amagambo gusa rimwe na rimwe badakora.”
Muri rusange, Nyamaswa yagaragaje ko urubyiruko ruhura n’ibibazo byinshi birimo kubura akazi, kutagirirwa icyizere n’abantu bakuru, igitutu gituruka ku ikoranabuhanga n’imbugankoranyambaga, kudasobanukirwa neza indangagaciro n’umuco nyarwanda, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse no kubura ubujyanama buhagije mu miryango.
Izi mpaka n’ibitekerezo bitandukanye bigaragaza ko ikibazo cy’imyitwarire y’urubyiruko kitareba urubyiruko rwonyine, ahubwo kireba umuryango nyarwanda muri rusange.
Abasesenguzi bemeza ko gukemura ibi bibazo bisaba ubufatanye bw’ababyeyi, amashuri, inzego za Leta, amadini n’imiryango sivile, hagashyirwa imbere indangagaciro, uburere n’ubujyanama bufasha urubyiruko kubaka ubuzima bufite intego n’icyerekezo.
Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo kwihuta mu iterambere, ikibazo cy’indangagaciro n’imyitwarire y’urubyiruko kiguma kuba imwe mu nkingi z’ingenzi zo kubaka abayobozi b’ejo, bityo ibiganiro nk’ibi bigakomeza gufatwa nk’umwanya wo kwisuzuma no gushakira hamwe ibisubizo birambye.





