27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduroUko Coach Gaelk yahesheje ikuzo umuziki nyarwanda mu Karere

Uko Coach Gaelk yahesheje ikuzo umuziki nyarwanda mu Karere

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Kuva umushoramari Karomba Gael, uzwi nka Coach Gaelk, yatangira gushora imari mu muziki nyarwanda, habaye impinduka zigaragara cyane, cyane ku rwego mpuzamahanga no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Izina rya Coach Gaelk ryatangiye kumvikana ubwo hakorwaga indirimbo “Why” yahuje umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben n’icyamamare cyo muri Tanzania Diamond Platnumz. Iyi ndirimbo yabaye intangiriro y’indi mirimo ikomeye yagiye ihindura icyerekezo cy’umuziki nyarwanda.

Nyuma yaho, Coach Gaelk yatangiye gukorana bya hafi na Bruce Melodie, ubufatanye bwabo butangirira ku ndirimbo “Izina” yasohotse mu 2022, ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu gihe gito amaze muri uru ruganda, Coach Gaelk ni we uri inyuma y’indirimbo nyinshi zakunzwe cyane zirimo “Totally Crazy” ya Bruce Melodie na Harmonize, “Zanzibar”, “Fou De Toi”, “Pom Pom”, n’izindi nyinshi zakomeje kuzamura izina ry’umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Izi ndirimbo si uko zakunzwe mu Rwanda gusa, ahubwo zageze no mu bihugu bitandukanye by’Akarere birimo Uganda, u Burundi na Tanzania, aho zimaze igihe ziri mu zikunzwe cyane. Ibi byatumye bamwe mu banyamakuru n’abasesenguzi b’umuziki muri ibi bihugu batangira kuvuga ko, mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere, umuziki nyarwanda ushobora gufata umwanya ukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Nk’aho ibyo bidahagije, Coach Gaelk yanagize uruhare rukomeye mu guhuza The Ben na Bruce Melodie, bigakurura igitaramo cyabaye amateka mu muziki nyarwanda. Iki gitaramo cyari gihanzwe amaso n’abatari bake mu Karere, kigaragaza ko umuziki nyarwanda ugeze ku rundi rwego kandi ushobora guhatana ku isoko mpuzamahanga.

Mu by’ukuri, Coach Gaelk agaragaza ko ishoramari rifite icyerekezo rishobora guhindura amateka y’umuziki, bikaba byatumye asigaye afatwa nk’umwe mu bantu bafite uruhare runini mu kuzamura no guhesha ikuzo umuziki nyarwanda mu Karere.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here