18.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruUko imodoka y’Ingabo z’u Burundi yakomeje kuzana imirambo y’abaguye mu mirwano ,bitera...

Uko imodoka y’Ingabo z’u Burundi yakomeje kuzana imirambo y’abaguye mu mirwano ,bitera abaturage urujijo

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

 

Amakuru aturuka mu ntara ya Cibitoke mu Burundi akomeje kuzamura impaka ku rugendo rw’ imodoka y’igisirikare cy’u Burundi zerekeza kenshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yagendaga igiye gutora imirambo y’abasirikare baguye mu mirwano.

Umuturage wo mu gace ka Buganda, wabonye imodoka ya gisirikare n’amaso ye ariko utifuje ko amazina ye agaragara mu itangazamakuru, yavuze ko yabonye imodoka y’ingabo yikoreye imirambo inshuro nyinshi mu masaha make.

Yagize ati:“Hari imodoka y’igisirikare cy’u Burundi yavuye hano i Buganda yerekeza muri RDC kuzana imirambo y’abasirikare baguye ku rugamba. Nayibonye kenshi; nibura inshuro enye mu gihe gito.”

Uwo muturage avuga ko imodoka yacaga ahitwa kuri Gatandatu muri zone ya Buganda, hafi y’ahubakwa ikiraro cya Mbuza, ndetse ko iyo mirambo yabanzaga kugezwa mu mujyi wa Cibitoke mbere yo gukomeza mu nzira zo gushyingura abo basirikare baguye kurugamba.

Ni ubwo nta mubare wemejwe na leta y’u Burundi yamaze kugwa ku rugamba, amakuru y’abaturage ndetse n’andi tutangaza yemeza ko uwo mubare ushobora kuba uri hejuru cyane ugereranyije n’uko byari byitezwe.

Iyi mirwano ikomeje kuba mu nkengero za Uvira no mu kibaya cya Rusizi, hari kugaragara ubushyamirane bukomeye hagati y’ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi, barwanya umutwe wa AFC/M23. Abaturage bo muri ibi bice bavuga ko bakomeje kubaho mu bwoba bw’amasasu agwa umusubirizo.

Kugeza ubu,leta y’ u Burundi ntiravuga ku mugaragaro ku mibare y’ingabo zayo zimaze kugwa ku rugamba muri RDC, bikomeje gutera urujijo mu baturage ndetse n’impungenge ku mutekano w’akarere kose muri rusange.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here