Amakuru aturuka mu ntara ya Cibitoke mu Burundi akomeje kuzamura impaka ku rugendo rw’ imodoka y’igisirikare cy’u Burundi zerekeza kenshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho yagendaga igiye gutora imirambo y’abasirikare baguye mu mirwano.
Umuturage wo mu gace ka Buganda, wabonye imodoka ya gisirikare n’amaso ye ariko utifuje ko amazina ye agaragara mu itangazamakuru, yavuze ko yabonye imodoka y’ingabo yikoreye imirambo inshuro nyinshi mu masaha make.
📰 Also Read This:
Yagize ati:“Hari imodoka y’igisirikare cy’u Burundi yavuye hano i Buganda yerekeza muri RDC kuzana imirambo y’abasirikare baguye ku rugamba. Nayibonye kenshi; nibura inshuro enye mu gihe gito.”
Uwo muturage avuga ko imodoka yacaga ahitwa kuri Gatandatu muri zone ya Buganda, hafi y’ahubakwa ikiraro cya Mbuza, ndetse ko iyo mirambo yabanzaga kugezwa mu mujyi wa Cibitoke mbere yo gukomeza mu nzira zo gushyingura abo basirikare baguye kurugamba.
Ni ubwo nta mubare wemejwe na leta y’u Burundi yamaze kugwa ku rugamba, amakuru y’abaturage ndetse n’andi tutangaza yemeza ko uwo mubare ushobora kuba uri hejuru cyane ugereranyije n’uko byari byitezwe.
Iyi mirwano ikomeje kuba mu nkengero za Uvira no mu kibaya cya Rusizi, hari kugaragara ubushyamirane bukomeye hagati y’ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi, barwanya umutwe wa AFC/M23. Abaturage bo muri ibi bice bavuga ko bakomeje kubaho mu bwoba bw’amasasu agwa umusubirizo.
Kugeza ubu,leta y’ u Burundi ntiravuga ku mugaragaro ku mibare y’ingabo zayo zimaze kugwa ku rugamba muri RDC, bikomeje gutera urujijo mu baturage ndetse n’impungenge ku mutekano w’akarere kose muri rusange.





