Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda Spice Diana yasobanuye uko yisanze akunda ruhago, umukino atari asanzwe yitaho cyane, ariko waje kumwinjiramo mu buryo budasanzwe kugeza ubonye umwanya ukomeye mu buzima bwe, cyane cyane abikesha icyamamare ku Isi, Cristiano Ronaldo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, Spice Diana yavuze ko gukunda ruhago kwe bitatangiriye ku bushake bwe bwite, ahubwo byaje biturutse ku masezerano yagiranye n’ikigo gikinisha imikino y’amahirwe (Betting), cyatumye atangira kwinjira mu byerekeye uyu mukino no kuwusobanukirwa.
Yagize ati: “Gukunda ruhago byaje bishingiye ku masezerano nagiranye n’ikigo gikinisha imikino y’amahirwe. Uko ninjiraga muri uyu mukino ni ko nawukundaga kurushaho, kugeza ubu ndi umufana wa Arsenal.”
📰 Also Read This:
Uyu muhanzikazi yanavuze ko yagize amahirwe adasanzwe yo guhura imbonankubone na Cristiano Ronaldo, ukinira ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabiya Sawudite, mu kwezi kwa Nzeri. Avuga ko icyo gihe cyamubereye ingenzi cyane, kikaba ari kimwe mu bihe adashobora kwibagirwa.Ati: “Byari byiza cyane kandi bifite agaciro kuri njye. Niyishyuriye itike yo kujya kureba Cristiano Ronaldo akina. Stade yari yuzuye abafana, ariko twe ibintu byari biteguye neza. Naranaguze umupira w’ikipe (jersey), twicara mu myanya y’imbere kandi nari hafi cyane ku buryo nabashije kumureba neza.”
Spice Diana yasoje avuga ko we n’abo bari kumwe bishimye cyane, ndetse n’abandi bafana bari aho na bo bishimira uko bafanaga. Yongeyeho ko uburyo bafanagamo bwatumye bafatwa amashusho yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga zo muri Arabiya Sawudite.
Ati: “Amashusho yacu yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane bitewe n’uko twafanaga mu buryo butandukanye nk’Abanya-Uganda.”







