22.7 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeUkuri ku cyihishe inyuma y’itabwa muri yombi rya Gen. Padiri Muhizi wa...

Ukuri ku cyihishe inyuma y’itabwa muri yombi rya Gen. Padiri Muhizi wa FARDC rikomeje guteza impaka n’ibibazo byinshi mu nzego za gisirikare

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Itabwa muri yombi rya General Major Padiri Muhizi Jonas, Komanda w’Akarere ka 11 ka Gisirikare ka FARDC, rikomeje guteza impaka n’ibibazo byinshi mu nzego za gisirikare n’iza politiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nubwo ubuyobozi bukuru bw’ingabo butaratangaza ku mugaragaro impamvu y’ifatwa rye, amakuru yizewe aturuka mu nzego z’umutekano yemeza ko uyu musirikare mukuru yatawe muri yombi ku wa Kabiri i Kinshasa.

Amakuru atandukanye avuga ko Gen. Padiri yahamagajwe n’abamukuriye mu nzego za gisirikare, ariko ntibongera kumubona agaruka ku kazi, bituma impuha z’itabwa muri yombi rye zitangira gukwirakwira.

Abamwegereye bavuga ko icyemezo cyo kumufata cyafatiwe hejuru cyane mu buyobozi bwa FARDC, bikaba bigaragaza ko urubanza rwe rufite uburemere budasanzwe.

Itabwa muri yombi rya Gen. Padiri rije mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze iminsi bukaza umurego ku basirikare bakuru bakekwaho amakosa atandukanye, by’umwihariko ajyanye n’umutekano n’imikorere y’ingabo ku rugamba rwo mu Burasirazuba bw’igihugu.

Abasesenguzi bemeza ko iki gikorwa kiri mu murongo wo “gusukura” igisirikare, ariko abandi bakabona ko gishobora kuba gifite isura ya politiki n’irondabwoko.

Hari amakuru avuga ko Gen. Padiri Muhizi ari umwe mu basirikare bakuru b’Abanyamulenge bakekwaho kuba bashobora gukurikiranwa n’ubutabera bwa gisirikare muri iyi minsi, nubwo ubuyobozi butigeze bubyemeza ku mugaragaro.

Ibi byakomeje kongera impungenge mu miryango imwe n’imwe, ibona ko hari icyerekezo cyo kwibasira abasirikare bamwe hashingiwe ku nkomoko yabo aho gushingira ku bimenyetso bifatika.

Nk’uko inkuru dukesha Kivu Morning Post ibivuga, Gen. Padiri Muhizi yaba yaragize uruhare mu bikorwa bya gisirikare byo mu myaka yashize, birimo intambara zagiye zihanganisha FARDC na CNDP ndetse na M23 ya mbere.

Abakurikirana ibya gisirikare bemeza ko kuba yaragize uruhare rukomeye muri ibyo bihe bishobora kuba biri mu mpamvu zituma izina rye ryongeye kugarukwaho muri ibi bihe igihugu kiri mu ntambara ikomeye n’umutwe wa AFC/M23.

Ifatwa rye ryongeye gutera benshi kwibaza ku mikoranire n’icyizere kiri hagati y’abayobozi bakuru b’ingabo za FARDC, cyane cyane mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye by’umutekano, aho ingabo z’igihugu zimaze igihe zitsindwa ku rugamba, bamwe mu basirikare bakuru bakagenda bashinjwa guhunga cyangwa kudahagararira igihugu uko bikwiye.

Mu minsi ishize, undi musirikare mukuru, Lt. Gen. Yav Philemon Irung, wahoze ari Komanda w’Akarere ka 33 ka Gisirikare, yatangiye kuburanishwa ku wa 20 Ukuboza nyuma yo kumara imyaka itatu afunzwe.

Aregwa ibyaha bikomeye birimo ubugambanyi no gushaka guhirika ubutegetsi, ashinjwa kuba yaravuganaga n’abasirikare bakuru bo mu Rwanda, ibirego we n’abamwunganira bakomeje guhakana.

Hari kandi dosiye ya Brig. Gen. John Tshibangu, watawe muri yombi mu kwezi kw’Ugushyingo, ubu ufungiwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo i Kinshasa.

Uyu musirikare mukuru wahoze ari inyeshyamba ku butegetsi bwa Joseph Kabila, waje kongera kwinjizwa mu gisirikare akanazamurwa mu ntera n’ubutegetsi buriho, akekwaho ibyaha by’umutekano.

Yahoze ayobora ingabo muri Kasai Oriental, kandi amakuru avuga ko yagiye abazwa inshuro nyinshi n’inzego z’ubutasi n’ubushinjacyaha bwa gisirikare.

Si abo gusa, kuko n’abandi basirikare bakuru barimo Gen. Christian Tshiwewe, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za FARDC, na bo bafunzwe cyangwa bakurikiranwa.

Muri rusange, abasirikare bakuru barenga 20 bivugwa ko batawe muri yombi, benshi muri bo bagashinjwa kuba barahunze urugamba cyangwa bagatsindwa n’inyeshyamba za AFC/M23.

Abasesenguzi b’ibya politiki n’umutekano bemeza ko itabwa muri yombi rya Gen. Padiri Muhizi ritagomba kurebwa nk’urubanza rw’umuntu umwe gusa, ahubwo ko ari ikimenyetso cy’ihindagurika rikomeye riri kubera mu ngabo za FARDC.

Gusa, barasaba ko ubutabera bwakorwa mu mucyo, hatabayeho kwihutira gufata imyanzuro ishingiye ku mpamvu za politiki cyangwa izindi nyungu zihishe.

Mu gihe hagitegerejwe itangazo rya Leta cyangwa ry’ubuyobozi bwa FARDC risobanura ku mugaragaro iby’itabwa muri yombi rya Gen. Padiri Muhizi, ikibazo gikomeje kwibazwa ni niba ibi bikorwa bizafasha koko kongera imbaraga n’icyizere mu gisirikare, cyangwa niba bizakomeza kurushaho kugisenya imbere y’amaso y’Abanye-Congo.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here