Inkuru yo guhamagaza ba ambasaderi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakorera mu bihugu 29 ku isi, harimo 13 byo ku mugabane wa Afurika birimo n’u Rwanda, yakomeje kuvugisha benshi, ituma havuka ibibazo byinshi ku mpamvu nyakuri z’icyo cyemezo n’ingaruka gishobora kugira ku mubano w’ibihugu byombi.
Ku ikubitiro, hari abatekereje ko iki cyemezo gishingiye ku mubano w’u Rwanda na Amerika, cyane cyane mu gihe akarere k’ibiyaga bigari kakomeje kurangwa n’umutekano muke no kutumvikana kwa politiki.
Gusa, isesengura ryimbitse ryerekana ko iki cyemezo gifitanye isano ikomeye n’impinduka nini zirimo kuba muri politiki ya dipolomasi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho gushyira imbere icyerekezo gishya cya Perezida Donald Trump cyo “Gushyira Amerika imbere ya byose.”
Muri Kanama 2022, ni bwo uwari Perezida wa Amerika icyo gihe, Joe Biden, yemeje Eric Kneedler nk’Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda. Yari asimbuye Peter Vrooman wari umaze igihe ahagarariye Amerika i Kigali, waje kwimurirwa muri Mozambique.
📰 Also Read This:
Amb. Kneedler yatangiye inshingano ze mu gihe umubano w’u Rwanda na Amerika wari uhagaze neza, cyane cyane mu nzego z’ubuzima, uburezi, iterambere ry’ubukungu n’umutekano.
Mu gihe cyose Amb. Kneedler yari mu Rwanda, Amerika yakomeje kugaragaza ko ifata u Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu karere. Ibi byagaragariye mu mishinga myinshi y’ubufatanye, inkunga mu rwego rw’ubuzima n’ishoramari rikomeje kwiyongera.
Ku wa 5 Ukuboza 2025, u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano akomeye y’ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, afite agaciro ka miliyoni 228 z’amadolari ya Amerika. Aya masezerano yari agamije gukomeza gushyigikira gahunda z’ubuzima rusange, kurwanya indwara z’ibyorezo no guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.
Si aho gusa. Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) yo mu 2024 yagaragaje ko Amerika yashoye miliyoni 441.3$ mu Rwanda, mu mishinga 31 itandukanye. Ibi byatumye Amerika ikomeza kuza mu bihugu bya mbere byashoye imari mu Rwanda.
Ku bijyanye n’ubucuruzi, imibare igaragaza ko mu 2024 ubucuruzi bw’ibicuruzwa na serivisi hagati y’u Rwanda na Amerika bwageze kuri miliyoni 368.9$. Muri ayo, ibicuruzwa byari bifite agaciro ka miliyoni 74.9$ mu gihe serivisi zari zifite agaciro ka miliyoni 294$. Iyi mibare yerekana neza ko umubano w’ibihugu byombi wari ushingiye ku nyungu zifatika ku mpande zombi.
Nubwo umubano w’u Rwanda na Amerika wari uhagaze neza, icyemezo cyo guhamagaza ba ambasaderi nticyashingiraga ku gihugu ku kindi, ahubwo cyari igice cya gahunda rusange ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kuvugurura dipolomasi yayo.
Abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika batangaje ko aba ba ambasaderi uko ari 29 babwiwe mu cyumweru gishize ko imirimo yabo izarangira muri Mutarama 2026.
Aba dipolomate benshi batangiye imirimo yabo ku bwa Joe Biden, kandi ntibigeze birukanwa mu ntangiriro za manda ya kabiri ya Donald Trump. Icyakora, ibintu byahindutse ku wa 17 Ukuboza 2025, ubwo babwirwaga n’abayobozi bakuru i Washington DC ko bagiye kuvanwa mu nshingano zabo vuba.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yasobanuye ko ibi bisanzwe muri politiki ya Amerika, aho perezida aba afite uburenganzira bwo guhitamo abantu bahagarariye igihugu cye mu mahanga, bityo bakaba bagomba kuba basangiye icyerekezo n’imigambi ye.
Yagize iti: “Ambasaderi aba ahagarariye perezida. Ni uburenganzira bwa perezida kumenya ko afite abantu bashyigikiye gahunda yo gushyira Amerika imbere y’ibindi.”
Mu bihugu byibasiwe cyane n’izi mpinduka, Afurika ni yo iza ku isonga. Mu bazakuweho harimo abari bahagarariye Amerika mu Rwanda, u Burundi, Cameroun, Cap-Vert, Gabon, Côte d’Ivoire, Madagascar, Ibirwa bya Maurice, Niger, Nigeria, Sénégal, Somalia na Uganda.
Mu bindi bice by’isi, izi mpinduka zagize ingaruka no mu karere ka Asie-Pacifique, Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati, Aziya y’Amajyepfo n’Amerika y’Uburengerazuba. Ibi byerekana ko atari ikibazo cy’igihugu kimwe cyangwa akarere kamwe, ahubwo ari icyemezo gifite ishingiro rya politiki mpuzamahanga.
Ku basesenguzi benshi, nta mpamvu u Rwanda rwagira impungenge zikabije. Guhamagaza ambasaderi ntibivuze guhagarika umubano. Ahubwo, ni impinduka mu buyobozi bwa dipolomasi zishobora kuvamo koherezwa undi ambasaderi mushya uzaba ahagarariye icyerekezo cya perezida uri ku butegetsi.
U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano ukomeye n’ibigo bya Amerika, abashoramari, n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi, ku buryo impinduka ku mwanya w’ambasaderi zidashobora guhungabanya ibyo byose mu buryo bwihuse.
Mu ncamake, ukuri ku cyihishe inyuma yo guhamagaza Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ni uko atari ikibazo cy’umubano w’ibihugu byombi, ahubwo ari ingaruka z’impinduka za politiki ya dipolomasi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afurika, u Rwanda rurimo, yabaye igice cy’izi mpinduka nk’uko byagenze no mu bindi bice by’isi.
Icy’ingenzi ni uko umubano w’u Rwanda na Amerika ukomeje gushingira ku nyungu zihuriweho, ubufatanye bw’igihe kirekire n’imishinga ifatika, ibintu bigaragaza ko n’ubwo abantu bahinduka, umubano w’ibihugu uguma uhagaze bwuma.






