36.9 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeUkuri ku cyihishe inyuma y'urupfu rwa Dukuzumuremyi Eric wishwe arashwe n'Inzego z'Umutekano...

Ukuri ku cyihishe inyuma y’urupfu rwa Dukuzumuremyi Eric wishwe arashwe n’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko yarashe uwitwa Dukuzumuremyi Eric, wari ukekwaho ibyaha by’ubujura no kwica umumotari, nyuma yo kugerageza gutoroka abapolisi bari bamufashe.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 7 Mutarama 2026, ubwo Dukuzumuremyi yari ari kumwe n’abapolisi bagiye kumujyana kwerekana aho yari yarahishe bimwe mu bikoresho bivugwa ko yibye mu bihe bitandukanye. Ageze mu nzira, ngo yagerageje kwiruka ashaka gucika inzego z’umutekano, bituma araswa ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yabwiye itangazamakuru ko Dukuzumuremyi yari asanzwe akekwaho kwiba no gukora ubwicanyi mu bice bitandukanye by’Akarere ka Kirehe.

SP Twizeyimana yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 2 Mutarama 2026, Dukuzumuremyi yateze umumotari wari uri mu kazi ke gasanzwe, amwambura moto aranamwica, nyuma ahita atoroka.

Ati: “Yari umujura wiba akica yabikoraga hirya no hino, by’umwihariko mu Karere ka Kirehe. Mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Mutarama 2026 yateze umumotari, amwambura moto aranamwica. Ku bufatanye n’abaturage, Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumushakisha kugeza afashwe.”

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko Dukuzumuremyi yafatiwe mu Karere ka Nyagatare, nyuma yo kumenyeshwa n’abaturage, ibintu Polisi yashimangiye nk’ingaruka nziza z’ubufatanye n’abaturage mu gucunga umutekano.

Polisi ivuga ko nyuma yo gufatwa, Dukuzumuremyi yemeye kugaragaza aho yari yarahishe bimwe mu byibano bikekwa ko byari byaribwe abaturage. Ni muri urwo rwego yajyanywe kubyerekana, ariko aza kugerageza gutoroka ari nabwo yarashwe.

SP Twizeyimana yongeye kwibutsa abaturage ko ubujura n’ubwicanyi ari ibyaha bihanwa bikomeye n’amategeko, asaba abafite ingeso yo kwiba iby’abandi kubireka bakagana inzira zemewe zo kwiteza imbere.

Ati: “Inzego z’umutekano ziri maso, kandi ntizizihanganira umuntu uwo ari we wese ushaka guhungabanya umutekano w’abaturage. Abantu bakwiye kwirinda ibyaha bagakora bagateza imbere imibereho yabo mu buryo bwemewe.”

Polisi y’u Rwanda ikomeza gushimangira ko izakomeza gukorana n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, igamije kurinda ubuzima n’umutekano w’Abanyarwanda bose.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here