36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeUmubare w'Abanyarwanda basanzwemo Virusi itera Sida wazamuye impungenge za benshi

Umubare w’Abanyarwanda basanzwemo Virusi itera Sida wazamuye impungenge za benshi

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu gihe u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kurwanya Virusi itera Sida, imibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ikibazo kikiriho, aho mu myaka itandatu ishize kugeza mu 2024, abantu 54.287 basanzwemo ubu bwandu.

Iyi mibare igaragaza ishusho y’ubwandu bukiri hejuru mu bice bimwe by’igihugu, cyane cyane Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba, ari na zo zikomeje kwiharira umubare munini w’abasanganwa Virusi itera Sida buri mwaka.

Mu 2024 honyine, abantu 9.019 basanganywe Virusi itera Sida mu bapimwe barenga miliyoni imwe. Abagore bari benshi ugereranyije n’abagabo, aho abagore 5.516 ari bo banduye mu gihe abagabo bari 3.503, bigaragaza ko icyuho cy’uburinganire mu bwandu bwa Sida kigihari.

Iyo mibare igaragaza ko umubare w’abandura Sida wagumye uri ku rwego rwo hejuru mu myaka yakurikiyeho. Mu 2023 handitswe abanduye 9.270, mu 2021 handikwa 9.422, naho mu 2020 bari 9.279, bigaragaza ko nubwo hakorwa ubukangurambaga, ubwandu bushya bukomeje kugaragara ku rwego rugaragara.

Umujyi wa Kigali ukomeje kugaragara nk’ahibasiwe cyane n’ubu bwandu. Mu 2024, abawutuye basanganywe Virusi itera Sida bari 2.883, umubare uri hejuru y’indi ntara yose. Ibi byiyongera ku mibare yo mu myaka yabanje, aho mu 2021 bari 2.983 naho mu 2019 bari 3.707.

Intara y’Iburasirazuba ikurikiraho, aho mu 2024 abanduye bari 2.439, nubwo uyu mubare wagabanutse ugereranyije n’uwari wabonetse mu 2023. Intara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba na zo zikomeje kugaragaza imibare iteye impungenge, mu gihe Intara y’Amajyaruguru ari yo ifite umubare muto ugereranyije n’izindi.

Nubwo benshi mu basanzwemo Virusi itera Sida ari abari hejuru y’imyaka 25, imibare igaragaza ko n’urubyiruko rukiri mu byago. Mu myaka itandatu ishize, abantu 11.234 bari hagati y’imyaka 15 na 24 basanzwemo Virusi itera Sida, bigaragaza ko hakenewe kongera ingamba zigamije urwo rubyiruko.

Abagore batwite na bo bakomeje kwibasirwa n’ubu bwandu, aho mu 2024 handitswe abagore batwite 1.221 bafite Virusi itera Sida. Nubwo uyu mubare wagabanutse ugereranyije n’imyaka yabanje, uracyerekana ko hakenewe imbaraga nyinshi mu kwirinda kwanduza abana.

Nubwo imibare y’abandura ikiri hejuru, inzego z’ubuzima zigaragaza ko kwitabwaho kw’abafite Virusi itera Sida gutanga umusaruro. Mu 2024, abagore 99% banduye bari bari ku miti igabanya ubukana bwa virusi, bikaba bigaragaza ko serivisi zo kwivuza zigera ku baturage benshi.

Mu Ukuboza 2025, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abafite Virusi itera Sida mu Rwanda bagera ku bihumbi 234, aho buri mwaka iyi ndwara igihitana abantu bagera ku 2.500. Ubwandu bushya bwagaragaraga ku gipimo cya 2,7% mu bantu bari hagati y’imyaka 15 na 49.

Nubwo bimeze gutyo, u Rwanda rumaze kugera ku ntego ya Loni ya 95-95-95, aho imibare ya 96-98-98 igaragaza ko benshi bapimwa, bakamenya uko bahagaze, bakitabira imiti kandi bagashobora kubaho batanduza abandi.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ikimenyetso cy’izi ntambwe ari uko mu 2025, abantu bafite Virusi itera Sida bari hejuru y’imyaka 50 bageraga kuri 30% by’abayifite bose, bigaragaza ko ubuzima bwabo buramba bitewe n’ubuvuzi buhoraho.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here