Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Ndayisaba Félicien hamwe n’umugore we Imanishimwe Rebecca, batuye mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bw’abantu batatu.
Aba bombi bafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026, bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, gutesha agaciro no guhisha imibiri y’abo bakekwaho kwica mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Iperereza ryatangiye nyuma y’amakuru y’abantu bagiye baburirwa irengero muri ako gace. Mu baburiwe irengero harimo Tuyizere Violette w’imyaka 30, Ndayisenga Alexis w’imyaka 25 ndetse na Iradukunda Pacifique w’imyaka 21.
Mu gikorwa cyo gusaka aho bakekwaho gukorera ibi byaha, abagenzacyaha basanze mu rugo rwa Iradukunda Pacifique, ruherereye mu Mudugudu wa Akarerangabo, Akagari ka Mukomacara mu Murenge wa Mugombwa, hari ibice by’imibiri by’abantu bataramenyekana byari byajugunywe mu cyobo cy’umusarane mu rwego rwo guhisha ibimenyetso.
Ibimenyetso bya gihanga byabonetse aho byoherejwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) kugira ngo bifashe mu kumenya neza inkomoko y’iyo mibiri no gukomeza iperereza.
Mu ibazwa rye, Ndayisaba Félicien yemeye ko bimwe mu bice by’imibiri byabonetse ari ibya Ndayisenga Alexis, wari waraburiwe irengero kandi akaba ari murumuna we.
Yavuze ko yamwishe tariki ya 21 Kamena 2021, amuziza ko yari yagiranye imibonano mpuzabitsina n’umugore we. Ndayisaba yemeye kandi ko ibindi bice by’imibiri byatahuwe ari ibya Iradukunda Pacifique, yishe tariki ya 5 Mutarama 2026, ndetse na Tuyizere Violette yishe tariki ya 4 Werurwe 2026.
Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Tuyizere Violette na Iradukunda Pacifique bari abacuruzi b’ibiribwa, bikekwa ko bishwe ubwo bari bagiye mu rugo rwa Ndayisaba kugura umusaruro w’ibyo yari yejeje.
Biravugwa ko aba bombi babanje guhamagarwa n’umugore wa Ndayisaba, maze bagezeyo agahita ava aho hantu kugira ngo umugabo we ashyire mu bikorwa umugambi yari yarateguye. Nyuma yo kubica, bakekwaho no kubatwara amafaranga agera ku 500,000 Frw.
Imanishimwe Rebecca, umugore wa Ndayisaba, na we yafashwe akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu bwicanyi. Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashimiye abayobozi n’abaturage bo mu Murenge wa Mugombwa ku ruhare rwabo mu gutanga amakuru yafashije mu gutahura no gufata abakekwaho ibi byaha.
Icyo amategeko ateganya
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda rivuga ko uwahamijwe icyaha cy’ubwicanyi akatiwe igifungo cya burundu. Iyo kandi ubwicanyi bwakozwe bwateguwe cyangwa bugamije inyungu runaka, bishobora gufatwa nk’ubwicanyi bw’agashinyaguro, igihano kikaba igifungo cya burundu kitagira amahirwe yo gufungurwa by’agateganyo (life imprisonment without parole).
Ku bijyanye n’ubufatanyacyaha, umuntu wese ugaragaye ko yagize uruhare mu gutegura cyangwa gufasha mu gukora icyaha na we ahanishwa igihano kimwe n’uwagikoze iyo urukiko rubimuhamije. Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bantu bagize uruhare muri ibi byaha, ndetse hanamenyekane neza inkomoko y’ibindi bice by’imibiri byabonetse.



