22.7 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomeImyidagaduroUmugabo urwana apfa umugore aba ari igicucu – Big Eye Starboss

Umugabo urwana apfa umugore aba ari igicucu – Big Eye Starboss

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Big Eye Starboss, yatangaje amagambo akomeye anenga abagabo bajya mu makimbirane cyangwa intonganya bapfa abagore, avuga ko abo bagabo baba bagaragaza kwitakariza icyizere (low self-esteem) no kuba badafite imitekerereze ihagije.

Ibi Big Eye yabivuze asubiza ikibazo cyamubazwaga kijyanye n’uko amakimbirane yigeze kugirana n’umuhanzi Eddy Kenzo yaba yaratewe n’impamvu z’urukundo cyangwa umugore runaka. Big Eye yahakanye ibyo byivuga, avuga ko atigeze agera aho arakarira umuntu kubera umugore.

Yagize ati: “Ibintu byo kuba umugore yatera umwiryane hagati yanjye n’inshuti zanjye ubu mbibona nk’ibintu bito cyane. Niba ubonye umugabo arwana apfa umugore, menya ko ari umuntu udatekereza neza kandi ufite icyizere gike kuri we.”

Big Eye yakomeje ashimangira ko amakimbirane n’ubwumvikane buke ari ibisanzwe mu buzima, kandi ko abantu bagomba kubifata nk’ibintu bisanzwe aho kubigira inkuru ndende cyangwa kubigiramo inzangano zikomeye.

Yagize ati: “Kubana kw’abantu bigizwe no kumvikana no kutumvikana. Turi abantu, si ibintu bitunganye. Gutandukana cyangwa kutumvikana ntibikwiye gufatwa nk’akaga gakomeye.”

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here