Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Big Eye Starboss, yatangaje amagambo akomeye anenga abagabo bajya mu makimbirane cyangwa intonganya bapfa abagore, avuga ko abo bagabo baba bagaragaza kwitakariza icyizere (low self-esteem) no kuba badafite imitekerereze ihagije.
Serivisi za Digital za Afrovera
Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.
- ✔ Gukora Website za business & companies
- ✔ Posters & Graphic Design
- ✔ Website Hosting & Domain
- ✔ Gufungura YouTube Channels za business
Ibi Big Eye yabivuze asubiza ikibazo cyamubazwaga kijyanye n’uko amakimbirane yigeze kugirana n’umuhanzi Eddy Kenzo yaba yaratewe n’impamvu z’urukundo cyangwa umugore runaka. Big Eye yahakanye ibyo byivuga, avuga ko atigeze agera aho arakarira umuntu kubera umugore.
Yagize ati: “Ibintu byo kuba umugore yatera umwiryane hagati yanjye n’inshuti zanjye ubu mbibona nk’ibintu bito cyane. Niba ubonye umugabo arwana apfa umugore, menya ko ari umuntu udatekereza neza kandi ufite icyizere gike kuri we.”
Big Eye yakomeje ashimangira ko amakimbirane n’ubwumvikane buke ari ibisanzwe mu buzima, kandi ko abantu bagomba kubifata nk’ibintu bisanzwe aho kubigira inkuru ndende cyangwa kubigiramo inzangano zikomeye.
Yagize ati: “Kubana kw’abantu bigizwe no kumvikana no kutumvikana. Turi abantu, si ibintu bitunganye. Gutandukana cyangwa kutumvikana ntibikwiye gufatwa nk’akaga gakomeye.”



