Polisi yo mu Mujyi wa Kampala yatangiye iperereza ku byaha by’ubujura n’ihohoterwa bivugwa ko byabereye muri Chezz Boss Mutoto Bar i Munyonyo ku wa 27 Ukuboza 2025, aho izina rya Shakib Lutaaya, umugabo wa Zari Hassan, ryavuzwe nk’uwaba yarabigizemo uruhare.
Nk’uko byemejwe na Luke Owoyesigyire, umuvugizi wungirije wa Polisi ya Kampala Metropolitan, uru rubanza ruri gukurikiranwa n’ishami rya Polisi ya Kabalaga.
Amakuru y’ibanze y’iperereza agaragaza ko itsinda ry’abantu ryinjiye muri iyo bar, rikavuga ko ryari riyobowe na Shakib Lutaaya, ufite ibikorwa by’ubucuruzi mu gace ka Kasanga. Bivugwa ko abo bantu bateye abakiriya bari bahari, barabakubita ndetse banambura abantu bane telefone zabo zigendanwa.
Owoyesigyire yavuze ko nyuma y’iyo mpanuka, itsinda ry’abashinzwe iperereza ryageze aho byabereye, ritangira gukusanya amakuru agamije kumenya neza abantu bose baba baragize uruhare muri icyo gitero.
Mu rwego rwo gukomeza iperereza, umuntu witwa Shakibu yamaze guhamagarwa ngo yitabe Polisi ya Kabalagala atange ibisobanuro byafasha mu kumenya ukuri kw’ibyabaye.
Shakib Lutaaya, uzwi kandi ku izina rya Shakib Cham, ni umugabo w’icyamamare mu mbuga nkoranyambaga no mu bucuruzi muri Uganda, Zari Hassan.
Polisi ya Kampala yamaganye bikomeye ibikorwa byose by’ihohoterwa n’ubugizi bwa nabi, ishimangira ko iperereza rizakorwa mu mucyo , kugeza aho ababa bagize uruhare bose babibazwa imbere y’amategeko.
Yagize iti: “Turamagana byimazeyo ibikorwa by’ihohoterwa n’ubunyamwuga buke. Iperereza rizakorwa kugeza ku musozo waryo, kugira ngo ababigizemo uruhare bose bashyikirizwe ubutabera.”
Polisi yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe bajye ku biryozwa.



