Umuhanzi w’Umunya-Uganda Joshua Baraka yatunguye abakunzi be nyuma yo gushyira ahagaragara ubutumwa avuga ko bumutesha umutwe, yandikiwe n’umugore wiyitirira ko ari nyina, umaze igihe amwiyegereza amubwira amagambo atunguranye.
Uyu muhanzi yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2025, abinyujije ku rukuta rwe rwa Snapchat, aho yasangije abamukurikira amafoto y’ibiganiro (screenshots) by’ubutumwa uwo mugore akomeje kumwoherereza kuri WhatsApp.
Muri ubwo butumwa, uwo mugore yamubwiraga ko ari umwana we yari amaze igihe kirekire ashakisha, amusaba ko bazabonana, akamubwira ko amubona kenshi kuri televiziyo kandi ko amwibutsa undi mwana we. Yakomeje kumwita amazina arimo “mwana wanjye mwiza”, ibintu Joshua Baraka yavuze ko bimugora kubyakira kandi bikamutesha umutwe.
Joshua Baraka yavuze ko yagerageje inshuro nyinshi gusobanurira uwo mugore ko ibyo avuga atari byo, amubwira ko atari umubyeyi we, ariko ko byabaye nk’ibitagira icyo bihindura, kuko uwo mugore yakomeje kumwandikira no kumusaba kwemera ko ari nyina.
Uyu muhanzi yagaragaje ko uko iminsi igenda ishira, ibi bintu agenda abifata nk’ibidasanzwe, ndetse ko byatangiye kumutera impungenge, by’umwihariko bitewe n’uko uwo mugore akomeza kumwiyegereza mu buryo adasobanukiwe neza.
Nubwo Joshua Baraka atigeze atangaza niba yarafashe ingamba zo kubimenyesha inzego zibishinzwe, abakunzi be benshi bagaragaje impungenge ku mbuga nkoranyambaga, bamugira inama yo kwitonda no gushyira imbere umutekano we bwite.
Joshua Baraka yanavuze ko afite inkomoko mu Rwanda, aho akomoka mu bwoko bw’Abasamia, bumwe mu bwoko bubarizwa mu Burasirazuba bwa Uganda, mu gace ka Busia hafi y’umupaka wa Kenya.



