18.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruUmujyi wa Kigali wasubitse siporo rusange kubera impamvu ikomeye cyane yagarutsweho n’Abanyarwanda...

Umujyi wa Kigali wasubitse siporo rusange kubera impamvu ikomeye cyane yagarutsweho n’Abanyarwanda hafi ya bose.

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

Umujyi wa Kigali wasubitse siporo rusange ya ’Car Free Day’ yari iteganyijwe kuba ku Cyumweru, tariki ya 7 Gicurasi 2023, mu kuzirikana abibasiwe n’ibiza mu Burengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu turere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu, Ngororero n’ahandi, barahangayitse, nta cyizere, buri wese wagizweho ingaruka n’ibiza ari kwibaza uko ejo hazaba hameze.

Kimwe n’abandi Banyarwanda cyangwa inshuti z’u Rwanda, ni umwanya mwiza wo kubana na bo, kubafasha ndetse no kubafata mu mugongo mu gihe bari muri ibyo bihe bigoye.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 6 Gicurasi, ni bwo Umujyi wa Kigali watangaje ko iyi siporo rusange itegurwa ikaba kabiri mu kwezi, isubitswe nyuma y’ibiza byatwaye umubare munini w’Abanyarwanda.

Yagize iti “Mu rwego rwo kuzirikana abibasiwe n’ibiza mu Majyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo, Siporo Rusange #CarFreeDay yari iteganyijwe ejo ku Cyumweru, 7 Gicurasi 2023 ntikibaye.”

Umujyi wa Kigali wongeyeho ko wibutsa buri wese gukurikiza inama agirwa zo kwirinda ibiza, habungabungwa ubuzima muri ibi bihe by’imvura idasanzwe.

Kubera ibyo biza byabaye mu ijoro rishyira ku wa 3 Gicurasi, abantu 131 babuze ubuzima barimo 130 bapfuye mu gihe cy’amasaha 24.

Inzu zirenga 5500 zarasenyutse, imihanda 14 irangirika, imiyoboro y’amazi, iy’amashanyarazi, amashuri arenga 50 arangirika andi arasenyuka, mu gihe imirima y’abaturage, amatungo ndetse n’ibindi byinshi byatwawe n’amazi.

Umujyi wa Kigali wasubitse siporo rusange ya ’Car Free Day’ yari iteganyijwe kuba ku Cyumweru, tariki ya 7 Gicurasi 2023, mu kuzirikana abibasiwe n’ibiza mu Burengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here