36.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruUmukinnyi w'icyamamare Ronaldo Luis Nazario de Lima yabatijwe muri Kiliziya Gatolika

Umukinnyi w’icyamamare Ronaldo Luis Nazario de Lima yabatijwe muri Kiliziya Gatolika

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Wari umunsi udasanzwe kuri uyu mukinnyi w’icyamamare, ubu usigaye ari umuyobozi w’ikipe ya Real Valladolid, ubwo yabatizwaga kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nzeri 2023,muri Kiliziya ya São José dos Campos muri Sao Paulo.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Ronaldo ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ibyishimo bye nyuma yo guhabwa Amasakaramentu y’ibanze

Yagize ati “Uyu munsi ni umunsi udasanzwe. Nabatijwe. Ukwemera kwa gikristu kugize igice kinini cy’amateka yanjye kuva ndi umwana n’ubwo kugera ubu nari ntarabatizwa.Kuba nahawe amasakaramenru ndumva rwose navutse bundi bushya.”

Nyuma yo kubatizwa Ronaldo yagaragaje amafoto yerekana uko iki gikorwa cyagenze. Yashimiye kandi abamubaye hafi kugira ngo abashe kugera kuri iyi ntera harimo umubyeyi we wa Batisimu na Padiri Fabio de Melo wamubatije.

Latest stories

spot_img