25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruUmukinnyi w’Umunyarwanda urusha bagenzi be impano yateye intambwe yo gusinyira APR FC...

Umukinnyi w’Umunyarwanda urusha bagenzi be impano yateye intambwe yo gusinyira APR FC nyuma y’igihe gito yumvikanye na Rayon Sports

Date:

Related stories

“Abatutsi Baremewe Kwicwa?”: Ubutumwa bukomeye bwa Obadioas Kavune ku mahanga n’imiryango mpuzamahanga.

Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, ijwi rikomeye ryongeye kugaruka ku bibazo by’umutekano n’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.  Obadioas Kavune, umunyabwenge n’Umunyamulenge uzwiho kugaragaza ibitekerezo byimbitse ku mateka n’akarengane karanze ubuzima bw’Abatutsi bo muri Congo, yatanze ubutumwa bukomeye abinyujije kuri MCN, abugenera amahanga n’imiryango mpuzamahanga.  Mu magambo arimo intimba n’uburakari, Kavune yabajije ikibazo gikomeye gikomeje kwibazwa na benshi: “Ese Abatutsi bo muri Congo baremewe gupfa?” Iki kibazo ntiyagitanze nk’ikirimo amarangamutima gusa, ahubwo yagishingiye ku mateka maremare y’ubwicanyi, itotezwa n’ihohoterwa byagiye bikorwa ku Batutsi mu bihe bitandukanye, amahanga akenshi akabirebera cyangwa akabyirengagiza.  Kavune yagaragaje ko mu gihe isi ikomeza kwigira umuvugizi w’uburenganzira bwa muntu, hari abaturage bamwe bagaragaye nk’abadakorwaho, naho abandi bakemererwa gupfa ntawe ubavugiye. Yavuze ko guceceka kw’amahanga ku bikorerwa Abatutsi bo muri Congo atari impanuka, ahubwo ari ihitamo rishingiye ku nyungu za politiki n’ubukungu.  Agaruka ku mateka ya kera, Kavune yibukije ko mu 1964, mu mvururu zari ziyobowe na Pierre...

RDC igiye gushyiraho sisiteme nshya, ihuriweho kandi y’ikoranabuhanga mu gusuzuma indwara

  Mu rugendo rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi no kongera ireme...

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...
spot_imgspot_img

Nyuma y’igihe gito bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi witwa Iradukunda Simeon ukinira Gorilla FC byahise bizamo kidobya kuko APR FC iri kumushaka ku buryo bukomeye.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Imyaka irenga ibiri irashize Iradukunda Simeon agaragaje impano idashidikanywaho, uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga amakipe atandukanye yagiye amwifuza ariko kuva muri Gorilla FC bikagorana kuko yari akiyifitiye amasezerano y’igihe kirekire.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo yasaga naho irusha izindi kipe amahirwe yo kwegukana Iradukunda Simeon, gusa kuri ubu uru rugamba rwakomeye bitewe n’uko APR FC yiteguye kurenza amafaranga Rayon Sports ishaka kuzaha Iradukunda Simeon.

Amakuru avuga ko mu mwaka utaha w’imikino Iradukunda Simeon azaba ari umukinnyi wa APR FC bigendanye n’uko ubuyobozi bw’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu bwakunze ubuhanga budasanzwe afite.

Iradukunda Simeon ashobora kuzerekeza muri APR FC ajyanye na Nshimiyimana Tharcisse na we ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Gorilla FC y’umuherwe Hadji Yousuf Mudaheranwa.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here