40.5 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruUmukinnyi w’Umunyarwanda urusha bagenzi be impano yateye intambwe yo gusinyira APR FC...

Umukinnyi w’Umunyarwanda urusha bagenzi be impano yateye intambwe yo gusinyira APR FC nyuma y’igihe gito yumvikanye na Rayon Sports

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Nyuma y’igihe gito bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi witwa Iradukunda Simeon ukinira Gorilla FC byahise bizamo kidobya kuko APR FC iri kumushaka ku buryo bukomeye.

Imyaka irenga ibiri irashize Iradukunda Simeon agaragaje impano idashidikanywaho, uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga amakipe atandukanye yagiye amwifuza ariko kuva muri Gorilla FC bikagorana kuko yari akiyifitiye amasezerano y’igihe kirekire.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo yasaga naho irusha izindi kipe amahirwe yo kwegukana Iradukunda Simeon, gusa kuri ubu uru rugamba rwakomeye bitewe n’uko APR FC yiteguye kurenza amafaranga Rayon Sports ishaka kuzaha Iradukunda Simeon.

Amakuru avuga ko mu mwaka utaha w’imikino Iradukunda Simeon azaba ari umukinnyi wa APR FC bigendanye n’uko ubuyobozi bw’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu bwakunze ubuhanga budasanzwe afite.

Iradukunda Simeon ashobora kuzerekeza muri APR FC ajyanye na Nshimiyimana Tharcisse na we ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Gorilla FC y’umuherwe Hadji Yousuf Mudaheranwa.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here