32.8 C
Africa
Dinsdag, Februarie 3, 2026
HomePolitikeUmukozi muri Sena yirukanwe mu kazi nyuma y’amashusho yamugaragaje asambana n’umugabo mugenzi...

Umukozi muri Sena yirukanwe mu kazi nyuma y’amashusho yamugaragaje asambana n’umugabo mugenzi we mu cyumba cya sena.

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

Umukozi muri Sena ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, yirukanwe mu kazi nyuma y’amashusho yamugaragaje asambana n’umugabo mugenzi we mu cyumba cya sena. 

Ni amashusho yasakajwe bwa mbere n’ikinyamakuru cyitwa The Daily Caller, gusa kuri ubu Polisi y’Igihugu yatangiye iperereza kuri ayo mashusho. 

Ikinyamakuru CNN dukesha iyi nkuru cyavuze ko kitabashije kwemeza imyirondoro y’abavugwa cyangwa abagaragara muri ayo mashusho. 

Ikinyamakuru The Daily Caller cyatangaje ko ari umukozi mu biro by’umusenateri w’umu-démocrate, Benjamin Louis Cardin byatumye CNN ishaka kumenya byinshi kuri ibyo ariko ibiro bya Ben Cardin ntibyagira icyo bibitangazaho. 

Uyu mukozi ukekwa ni Maese- Czeropski waje kwifashishije urubuga rwe rwa Linkedln avuga kuri ayo mashusho, ashimangira ko akunda akazi ke kandi ko atakubahuka aho akorera ngo ahakorere ibiterasoni. 

Uyu mukozi yavuze ko agiye kwifashisha amategeko akarenganurwa. 

Inshingano yari afite muri ibyo biro bya Ben Cardin ni izo kuba ufasha umusenateri gusubiza amabaruwa yandikiwe, ubutumwa bwo kuri emails, kwitaba telefoni n’ibindi bitandukanye. 

Nyuma ibiro bya Ben Cardin byasohoye itangazo bigaragaza ko Maese-Czeropski atakiri umukozi wa Sena y’Amerika. 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here