Mu minsi ishize, amagambo y’umuyobozi w’Akarere ka 22 ka Gisirikare k’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Général Eddy Kapend, yateje impaka zikomeye mu gihugu ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko “Umunsi nzaba ndi ku rugamba, nta muntu uzemererwa guhunga”, ashimangira ko abasirikare bose bafite inshingano yo kurinda igihugu, kandi ko guhunga bizafatwa nk’ubugambanyi.
Aya magambo yaje mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Congo ukomeje gutera impungenge, by’umwihariko mu Ntara za Haut-Katanga, Lualaba, Tanganyika, na Haut-Lomami, aho imirwano na AFC/M23 ikomeje kuba ikibazo gikomeye.
Ku wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025, Gen. Kapend yagaragaye mu karasisi gahuriweho na FARDC na Polisi y’Igihugu, aho yatangaje ko yazamuye urwego rwo kuba maso ku mitwe yose ayobora. Yavuze ko ituze ryagaragaye mu ntara ze atari impanuka, ahubwo ari umusaruro w’ubwitange n’imbaraga z’abasirikare n’abapolisi bakorera abaturage buri munsi.
Yagize ati: “Niba aho dushinzwe hose hatuje mu 2025, bivuze ko hari abagabo n’abagore bambaye impuzankano bakoze ibishoboka byose kugira ngo barinde abaturage n’imbibi z’igihugu.”
Aya magambo yashyize ahagaragara ko ubuyobozi bwa gisirikare bushaka gutanga isura nshya y’ubukana n’ubwitange mu gihe u Rwanda n’ibindi bihugu bikomeje gukurikirana umutekano mu Kivu y’Amajyepfo.
Gen. Kapend yanavuze ku nshingano z’ingenzi z’ingabo, asaba imitwe yose kuba maso no kwitegura igikorwa icyo ari cyo cyose. Yihanangirije cyane umuntu wese watekereza guhunga.
Yagize ati: “Umunsi nzaba ndi ku rugamba, nta muntu uzagira uburenganzira bwo guhunga. Umuntu wese uhunga ntabwo ari uwa Repubulika, ntabwo ari uw’ibendera, si uw’amahoro cyangwa umutekano. Ni umugambanyi, kandi igihugu nticyihanganira cyangwa ngo kibabarire ubugambanyi.”
Aya magambo yateye benshi gutangara ndetse bamwe bacika ururondogoro kubera ubukana bw’ijwi n’ubutumwa bwa Kapend.
Mu ijambo rye, Gen. Kapend yanagejeje ubutumwa ku baturage ba Congo, abasaba gukomeza guha agaciro ubuzima no gufatanya n’ingabo. Yanabifurije Noheri nziza n’umwaka mushya muhire, agaragaza icyizere cy’ejo hazaza h’igihugu.
Aya magambo yerekana uburyo Kapend ashaka kongera kwerekana isura y’ingabo z’igihugu nk’izo kwizerwa, gutanga umutekano, no guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Gen. Kapend afite amateka akomeye mu gisirikare cya Congo. Yigeze gufungwa igihe kirekire ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa rya Perezida Laurent-Désiré Kabila. Gusa, nyuma yo kongera gusubira mu nzego za gisirikare, yagaragaje ubukana n’ubushake bwo gukaza umurongo w’ingabo mu kurinda umutekano w’igihugu.



