27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduroUmupasiteri w'Umurundi ufite impano idasanzwe yatumye Umunyarwenya acika ururondogoro

Umupasiteri w’Umurundi ufite impano idasanzwe yatumye Umunyarwenya acika ururondogoro

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Umunyarwenya Atome,umaze kumenyekana mu Rwanda no mu karere, uherutse guhurira na Samuel Eto’o Fils mu giterane cya Pasiteri Ndikumana Chris muri Côte d’Ivoire, yashimangiye ko uyu muvugabutumwa ari umuntu ushobora kwigisha isomo rikomeye ryo guca bugufi, bishingiye ku myitwarire ye gusa.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025, imihanda y’ingenzi n’imigenderano yo mu murwa mukuru Cotonou muri Benin yari yafunzwe kuva mu gitondo kubera igiterane cy’ivugabutumwa cyayobowe na Pasiteri Chris Ndikumana,ukomoka mu Burundi.

Iki giterane cyitabiriwe n’abantu basaga 150,000, harimo na Samuel Eto’o, wahoze ari rutahizamu wa FC Barcelona na Inter Milan, ubu akaba ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun, ndetse n’Umunyarwenya Atome (Diogène Gasumuni).

Mu kiganiro na ISIMBI, Atome yavuze ko imyitwarire ya Pasiteri Chris irimo kwigisha isomo rikomeye ryo guca bugufi.Ati:”Pasiteri Ndikumana aratangaje cyane. Niba hari abantu bake bashobora kukwigisha guca bugufi bishingiye ku myitwarire yabo, ni we uri imbere. Mu murimo w’Imana, ni umuntu utagereranywa.”

Atome yongeyeho ko Pasiteri Chris yagiye agabanya icyubahiro yahawe n’abantu uko yagiye azamurwa n’Imana mu gukora ibitangaza birimo no gukiza abantu batabashaga kugenda burundu. Ati:”Yatangiye kubona ko imbaraga zizamuka bitewe n’umurimo w’Imana, ariko yahisemo gukomeza kwicisha bugufi mu gihe yazamurwaga.”

Pasiteri Chris Ndikumana, ufite imyaka 51, amaze kumenyekana cyane kubera ibiganiro, amasengesho n’ubuhamya bitambutswa mu buryo bwa porogaramu akorera kuri murandasi, bikurikirwa n’abarenga miliyoni imwe. Yanashinze kandi urubuga Kanguka, rugamije gukangura imitima no gutanga inyigisho zishingiye ku myemerere ya gikristo.

 

Iki gutaramo cyitabiriwe na Samuel Eto’o wahoze ari rutahizamu wa FC Barcelona Inter Milan

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here