39.8 C
Africa
Dinsdag, Februarie 3, 2026
HomeAmakuruUmutekano wabaye ishingiro ry’iterambere_ Perezida Kagame ashimira Ingabo z’u Rwanda ku ruhare...

Umutekano wabaye ishingiro ry’iterambere_ Perezida Kagame ashimira Ingabo z’u Rwanda ku ruhare rukomeye zagize mu 2025

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Paul Kagame, yashimiye byimazeyo Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’inzego z’umutekano ku muhate, ubwitange n’ubunyamwuga byaranze ibikorwa byazo mu mwaka wa 2025, byagize uruhare runini mu kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’igihugu, bigaha Abanyarwanda amahirwe yo kwiteza imbere batekanye.

Ibi bikubiye mu butumwa busoza umwaka Perezida Kagame yageneye Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano, bwashyizwe hanze ku wa 29 Ukuboza 2025. Muri ubu butumwa, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko nubwo umwaka wagenze urimo imbogamizi zitandukanye, Ingabo z’u Rwanda n’abashinzwe umutekano bakomeje kwitwara nk’indashyikirwa, haba mu gihugu imbere no mu butumwa zitumwamo hanze yacyo.

Perezida Kagame yashimangiye ko mu gihugu imbere, “guhora muri maso” kw’inzego z’umutekano byatanze umusaruro ugaragara mu kubungabunga ituze n’umutekano by’igihugu, bigafasha abaturage gukora ibikorwa byabo by’iterambere nta nkomyi.

Ati: “Kubera umuhate wanyu, u Rwanda rukomeje kugira amahoro n’ituze. Igihugu cyacu cyageze ku iterambere rifatika mu nzego zinyuranye, kandi Abanyarwanda bashima uruhare rwanyu rwabafashije gukora ibikorwa byabo by’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu batuje kandi batekanye.”

Yashimye kandi uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bwo kugarura amahoro mu mahanga, agaragaza ko zikomeje kubahiriza indangagaciro igihugu cyiyemeje, zirangwa no kurinda ubuzima bw’abantu, gukorera kinyamwuga no gukoresha ubumenyi bugezweho.

Perezida Kagame yagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano muri rusange zigeze ku rwego rwiza yahoze yifuzaho, zirangwa n’ubumwe, kwihesha agaciro, imbaraga n’ubunyangamugayo mu kurinda inyungu z’igihugu no gukunda u Rwanda.

Ati: “Muri uyu mwaka mwakomeje kujya mbere mu nkingi z’ubumwe, kwihesha agaciro n’imbaraga, mubasha kurinda inyungu z’igihugu mubigiranye indangagaciro z’ubunyangamugayo no gukunda igihugu.”

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yasabye Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano ko mu mwaka mushya wa 2026 bazakomeza kurangwa n’ubunyangamugayo, kubazwa inshingano no guhora biteguye guhangana n’imbogamizi zishobora kwiyongera, bagamije kugera ku ntego rusange yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere kandi rwunze ubumwe.

Yanashimiye by’umwihariko abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro kure y’imiryango yabo, batazashobora kwifatanya na yo mu minsi mikuru isoza umwaka, agaragaza ko Igihugu kibazirikana byimazeyo hamwe n’imiryango yabo.

Ati: “Tuzirikana byimazeyo ubwitange bwanyu n’ubw’imiryango yanyu.”

Perezida Kagame kandi yihanganishije imiryango y’ababuze ababo bari mu kazi ko kurinda umutekano w’igihugu, abizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi no kubashyigikira.

Amakuru atangwa n’Umuryango w’Abibumbye (Loni) agaragaza ko u Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi 5.885 bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi. U Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo n’Abapolisi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu 2004, nyuma y’imyaka 10 Ingabo za MINUAR zigeze mu Rwanda mu 1993 zarananiwe guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.Kugeza ubu, mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro, hamaze kugwa abasirikare b’u Rwanda 73.

Ubutumwa busoza umwaka Perezida Kagame yageneye Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano, bwashyizwe hanze ku wa 29 Ukuboza 2025.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here