25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruUmuti urambye kandi wizewe kubantu bazahajwe n’indwara ya INFECTION VAGINAL

Umuti urambye kandi wizewe kubantu bazahajwe n’indwara ya INFECTION VAGINAL

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

’Infections vaginales’ zirangwa n’iki?

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Ikimenyetso nyamukuru kiranga iyi ndwara ni ururenda rudasanzwe ruturuka mu gitsina cy’umugore. Bitewe ubwoko bw’udukoko twateye ubwo burwayi, urwo rurenda rushobora kugira amabara atandukanye, nkaho ushobora kubona ari umweru, umuhondo,….

Mu bindi bimenyetso twavugamo:

– Kugira uburyaryate mu gitsina
– Ububabare bukabije
– Kumva wokerwa mu gitsina
– Ububabare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
– Kujya kunyara ukababara
– Kubyimba kwa bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina by’inyuma

Ese iyi ndwara isuzumwa ite?

Muganga w’inzobere mu kuvura indwara zifata imyanya ndangagitsina niwe usuzuma iyi ndwara, aho afata rwa rurenda akarupima kugira ngo arebe impamvu yabiteye.

Ese ubu uburwayi buravurwa ?

Yego iravurwa igakira. Ni byiza ko iyo ubonye bimwe muri bya bimenyetso twabonye haruguru, ugomba kwihutira kujya kwa muganga, bakareba impamvu yabiteye, ubundi bakakuvura. Si byiza kwivurisha imiti iyo ariyo yose mu gihe utagiye kwa muganga ngo barebe impamvu igutera ubu burwayi ndetse banakwandikire imiti yabugenewe.

Inama abagore n’abakobwa bagirwa n’abahanga mu by’ubuzima

 Gukaraba inshuro 1 cyangwa 2 ku munsi
 Kwirinda gukoresha isabune bakaraba mu gitsina
 Kumutsa igitsina nyuma yo kwiyuhagira (Bien sécher la vulve après chaque toilette)
 Kudakomeza kwambara imyambaro y’imbere igihe yatose.
 Gukoresha agakingirizo iteka igihe umukobwa cyangwa umugore agirana imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye.

 Mu gihe cy’imihango, umugore cyangwa umukobwa, aba agomba guhindura kenshi ibikoresho akoresha byo kwisukura.

 Mu gihe avuye mu bwiherero, umugore cyangwa umukobwa asabwa kwihanagura aganisha inyuma kugira ngo umwanda utava mu kibuno ujya mu gitsina (Aux toilettes, s’essuyer d’avant en arrière pour éviter de ramener les germes de l’anus vers le vagin).

 Kwirinda imyambaro ifatira cyane.
 Kwanika imyenda y’imbere ahantu hava izuba ndetse ikanaterwa ipasi.

Hari abagore cyangwa abakobwa bakunda gukomeza kugaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara mu byumweru bike nyuma yo kunywa imiti yo kwa muganga maze bakibaza icyo bakora ngo bakire burundu .

Wihangayika ukundi hari ubundi buryo bwizewe kandi butagusaba ibyamirenge kandi butagoye wakwikorera wibereye iwawe .

Jya unywa amazi menshi buri munsi nibura litiro ebyiri kumunsi ibi bizagufasha gukira iyi ndwara yazahaje igitsina gore .Uko unywa amazi niko ushaka kujya kubwiherero maze uko iyi myanda isohotse niko biguha ubudahangarwa bwo kwa ndura iyi  ndwara yibasira imyanya y’ibanga .

Niba wari warabuze umuti cyangwa wirirwa kwa muganga nyuma y’amazi asaga kuri atatu ntibikiri ngombwa rwose gerageza ubu buryo uzambwira itandukaniro.

Latest stories

spot_img