25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruUmuyobozi ukomeye w’Ingabo z’u Burundi yiciwe mu mirwano muri RDC

Umuyobozi ukomeye w’Ingabo z’u Burundi yiciwe mu mirwano muri RDC

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Amakuru atandukanye aravuga ko Lieutenant Colonel Athanase Minani, wari umuyobozi wa batayo ya munani y’ingabo z’u Burundi ziri kurwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yishwe arashwe n’umutwe wa AFC/M23.

Aya makuru yatangiye gucicikana ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 Ukuboza 2025, aho bivugwa ko Minani yaguye mu mirwano yahitanye n’abandi basirikare b’u Burundi mu gace ka Luvungi, aho barwanaga ku ruhande rw’ingabo za RDC (FARDC) bahanganye na AFC/M23.

Lt Col Minani yari amaze igihe mu ngabo za kera z’u Burundi (Ex-FAB), akaba yarazamuwe mu ntera agahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel muri Nyakanga uyu mwaka.

Mu batangaje urupfu rwe harimo Pacifique Nininahazwe, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu mu Burundi akaba n’umuyobozi w’umuryango FOCODE, yavuze ko Minani yishwe arashwe hamwe n’abarinzi be batatu mu ijoro ryakeye. Yongeraho ko ari we musirikare ufite ipeti ryo hejuru mu gisirikare cy’u Burundi waguye muri iyi ntambara.

Nubwo amakuru y’urupfu rwe acicikana, nta ruhande na rumwe, yaba igisirikare cy’u Burundi cyangwa AFC/M23, rwemeza byemewe ko Minani yishwe.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Ihuriro ry’ingabo za RDC na AFC/M23 ryasubukuye imirwano ikomeye mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru yizewe avuga ko AFC/M23 yamenye ko ingabo za RDC, iz’u Burundi na Wazalendo bigiye kuyigabaho ibitero muri Kamanyola, ifata icyemezo cyo kubatanga kurasa.

 

Ingabo za RDC n’iz’u Burundi, hamwe n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro, zarashe muri santere ya Kamanyola, bisenya inzu z’abaturage n’ibikorwaremezo, bituma abantu batatu bapfa abandi bakomeretse. Kuwa 5 Ukuboza 2025, ibitero byakomeje mu bice bya Teritwari ya Uvira birimo Katogota, Kamanyola na Gurupoma ya Luvungi, bigatuma abaturage benshi bahunga.

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe politiki, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ingabo z’u Burundi ziri gusuka ibisasu mu bice bituwe cyane bya Kamanyola, Katogota na Luvungi, bigateza imfu z’inzirakarengane, harimo abana, ndetse bikanangiza inzu, amashuri, insengero n’amasoko.

Iyi mirwano ikomeje mu gihe ku wa 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC bashyize umukono ku masezerano y’amahoro, ariko AFC/M23 yavuze ko ayo masezerano atayireba.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here