Perezida Félix Tshisekedi yagejeje ijambo ku Banye-Congo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025, agaragaza uko umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu wakomeje kuzamba ku rwego atigeze abona mu myaka ya vuba. Mu ijambo rye , yavuze ko umwaka wa 2025 “ari umwe mu myaka mibi cyane igihugu cyanyuzemo mu bihe bya vuba,” bitewe n’ubukana bw’intambara muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo.
Tshisekedi yavuze ko kuva mu ntangiriro z’umwaka, mu kwezi kwa Mutarama, habayeho indi ntambwe ikomeye mu bikorwa by’inyeshyamba za AFC-M23, avuga ko zafashijwe n’ingabo z’u Rwanda. Yibukije ko “kuva mu kwezi kwa mbere, AFC-M23 yatangije igitero gikaze gifashijwe n’ingabo z’u Rwanda,” gihita gituma imijyi myinshi bigwa mu maboko M23.
Yavuze ko gufatwa kwa Goma na Bukavu byabaye intangiriro y’icyo yise “kwaguka kw’ubutegetsi bw’iterabwoba ku bice binini bya Kivu zombi,” ashinja M23 n’ababashyigikiye kugira umugambi wo “kwikubira umutungo kamere w’igihugu no guhungabanya inzego za Leta.”
📰 Also Read This:
Perezida Tshisekedi yanavuze ko mu bice byafashwe n’inyeshyamba hakomeje kugaragara ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu, harimo “ubwicanyi bw’abaturage , gufata ku ngufu no kwimurwa ku gahato kw’imiryango ibarirwa mu bihumbi ikurwa ku butaka bwayo.” Yasabye Abanye-Congo kongera imbaraga mu kwishyira hamwe no guharanira umutekano n’ubusugire bw’igihugu, anasaba inkunga yisumbuye ku bafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Iri jambo rya Perezida Tshisekedi rije mu gihe ku wa 4 Ukuboza, i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hasinyiwe amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC, agamije kuzana amahoro arambye mu karere.U Rwanda na RDC byiyemeje gushyigikira ihagarikwa ry’imirwano mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, n’ibiganiro bya politiki nk’inzira rukumbi igana ku mahoro.





