25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruUmwe muba Perezida ba kimwe mu bihugu bya Afurika yasabye kuba umuhuza...

Umwe muba Perezida ba kimwe mu bihugu bya Afurika yasabye kuba umuhuza mu kibazo cya Israel na Hamas Blinken wa Amerika ahita ajya muri Israel.

Date:

Related stories

“Abatutsi Baremewe Kwicwa?”: Ubutumwa bukomeye bwa Obadioas Kavune ku mahanga n’imiryango mpuzamahanga.

Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, ijwi rikomeye ryongeye kugaruka ku bibazo by’umutekano n’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.  Obadioas Kavune, umunyabwenge n’Umunyamulenge uzwiho kugaragaza ibitekerezo byimbitse ku mateka n’akarengane karanze ubuzima bw’Abatutsi bo muri Congo, yatanze ubutumwa bukomeye abinyujije kuri MCN, abugenera amahanga n’imiryango mpuzamahanga.  Mu magambo arimo intimba n’uburakari, Kavune yabajije ikibazo gikomeye gikomeje kwibazwa na benshi: “Ese Abatutsi bo muri Congo baremewe gupfa?” Iki kibazo ntiyagitanze nk’ikirimo amarangamutima gusa, ahubwo yagishingiye ku mateka maremare y’ubwicanyi, itotezwa n’ihohoterwa byagiye bikorwa ku Batutsi mu bihe bitandukanye, amahanga akenshi akabirebera cyangwa akabyirengagiza.  Kavune yagaragaje ko mu gihe isi ikomeza kwigira umuvugizi w’uburenganzira bwa muntu, hari abaturage bamwe bagaragaye nk’abadakorwaho, naho abandi bakemererwa gupfa ntawe ubavugiye. Yavuze ko guceceka kw’amahanga ku bikorerwa Abatutsi bo muri Congo atari impanuka, ahubwo ari ihitamo rishingiye ku nyungu za politiki n’ubukungu.  Agaruka ku mateka ya kera, Kavune yibukije ko mu 1964, mu mvururu zari ziyobowe na Pierre...

RDC igiye gushyiraho sisiteme nshya, ihuriweho kandi y’ikoranabuhanga mu gusuzuma indwara

  Mu rugendo rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi no kongera ireme...

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...
spot_imgspot_img

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko igihugu cye cyiteguye kuba umuhuza mu kibazo kimaze imyaka gihanganishije Leta ya Israel n’umutwe wa Hamas ubarizwa muri Gaza.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Mu itangazo Perezida Ramaphosa yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukwakira mu 2023, yasabye impande zombi guhagarika imirwano, ndetse agaragaza ko mu gihe zaba zibishaka Afurika y’Epfo ishobora kuba umuhuza kuko ifite uburambe mu gukemura amakimbirane haba muri Afurika no hanze yayo.

Uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko ubwicanyi abasivile bakomeje gukorerwa ku mpande zombi buteye inkeke, ndetse asaba ko inzira zifungurwa kugira ngo abakeneye ubufasha muri Gaza bubashe kubageraho.

Mu gitondo cyo ku wa 7 Ukwakira 2023, ni bwo Hamas mu buryo butunguranye yagabye igitero kuri Israel.

Iki gitero cyasembuye intambara yeruye hagati ya Israel na Hamas ndetse ubu imaze iminsi itanu.

Imibare y’inzego zitandukanye muri Israel yerekana ko kugeza ubu abarenga 1200 bamaze kugwa muri iyi ntambara, abashimuswe barenga 100 n’abandi bavuye mu byabo.

Kuri uyu wa Kane, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken yageze muri Israel mu rwego rwo kwerekana ko igihugu cye kiyishyigikiye mu rugamba irimo na Hamas.

Blinken akigera muri iki igihugu yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, biza gukurikirwa n’ibindi yagiranye na Perezida w’iki gihugu, Isaac Herzog.

Mu kiganiro gito Perezida Isaac Herzog yagiranye n’itangazamakuru yashimye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko zikomeje kuba inyuma y’abanya-Israel.

Blinken yavuze ko “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizahora ziri kumwe na Israel, yaba uyu munsi, ejo, ndetse n’ibihe byose.”

Amakuru dukesha BBC avuga ko uru rugendo rwa Blinken muri Israel ruri no mu murongo wo kureba uko abaturage bashimuswe n’umutwe wa Hamas barekurwa.

Blinken kandi yagiranye ibiganiro n’imiryango y’Abanyamerika yaburiye ababo muri iyi ntambara, abizeza ko “Amerika iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abashimuswe barekurwe.

Biteganyijwe ko nyuma ya Israel, Antony Blinken azakomereza urugendo rwe muri Arabie Saoudite, Misiri, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Qatar na Jordanie.

Kugeza ubu iyi ntambara imaze kugwamo Abanya-Israel barenga 1200, mu gihe ku ruhande rwa Palestine abamaze gupfa nabo barenga 1400. Abanyamerika bayiguyemo kugeza ubu ni 25.

Israel imaze kumisha ibisasu 6000 muri Gaza

Nyuma y’iminsi itandatu intambara itangiye hagati ya Israel n’abarwanyi ba Hamas, Igisirikare cy’iki gihugu cyatangaje ko kimaze kumisha ibisasu 6000 mu gace ka Gaza uyu mutwe usanzwe ukoreramo.

Kugeza ubu ibi bisasu bipima toni 4000 bimaze guhitana abarenga 1417, mu gihe abandi 6000 bakomeretse nk’uko imibare y’inzego z’ubuzima muri Palestine ibigaragaza.

Leta ya Israel yatangaje kandi ko yafungiye aka gace ka Gaza umuriro, amazi, ibikomoka kuri lisansi n’ubufasha bugenerwa abari mu byago kugeza abarwanyi ba Hamas barekuye abantu bafashe nk’imbohe.

Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge watange ko ibikomoka kuri peteroli Palestine isigaranye bishobora gukoreshwa amasaha make cyane, agaragaza impungenge z’uko biri bugende mu gihe biraba bimaze gushora kuko aribyo byari biri kwifashishwa mu moteri zitanga amashanyarazi mu mavuriro yo muri Gaza.

U Bufaransa bwamaganye imyigaragambyo y’abashyigikiye Palestine

Leta y’u Bufaransa yatangaje ko yamaganye imyigaragambyo y’abaturage babwo bashyigikiye Palestine yari yatangiye kuvuka.

Minisitiri w’Umutekano, Gerald Darmanin mu ibaruwa yandikiye abayobozi b’uturere yavuze ko iyi myigaragambyo yamaganywe kuko ishobora guhungabanya ituze ry’igihugu, ndetse asaba abari kuyitegura ko batabwa muri yombi.

Latest stories

spot_img