Urugo rw’umuhanzi Weasel Manizo wo muri Uganda n’umugore we Teta Sandra rwongeye kuvugwamo umwuka mubi, nyuma y’uko uyu muhanzi yemeje ko batandukanye, ibintu byongeye gukurura impaka n’amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga.
Aya makuru yongeye kumenyekana cyane nyuma y’amashusho Weasel Manizo yifatiye ari kumwe n’abana be, akayasakaza ku mbuga nkoranyambaga. Muri ayo mashusho, Weasel agaragara abaza abana be niba bakumbuye nyina, anavuga ko yabasize akagenda yanyweye, amagambo benshi bafashe nk’agaragaza agahinda n’intimba bikomeye.
Aya mashusho yasakajwe bwa mbere n’umukoresha w’imbuga nkoranyambaga uzwi muri Uganda witwa José da Blogga, ahita yakirwa n’ibitangazamakuru bikurikirana imyidagaduro muri iki gihugu, bituma inkuru ihita ifata indi ntera.
Weasel Manizo kandi yumvikanye avuga ko Teta Sandra yagiye ajyanye na telefone ye igendanwa, ibintu byateje urujijo rukomeye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, benshi bakibaza icyaba cyarateye iri tandukana n’ibyari byihishe inyuma yaryo.
Nubwo aya mashusho yakomeje kuvugisha benshi, yaba Weasel Manizo cyangwa Teta Sandra nta n’umwe uragira icyo atangaza ku mugaragaro ku kibazo bagiranye, bakaba bakomeje guceceka ku makuru arambuye y’ibyabaye.
Ibi bibaye nyuma y’igihe gisa n’agahenge cyari kimaze, aho nta makuru y’induru cyangwa amakimbirane yari amaze iminsi yumvikana mu rugo rwabo, nyamara umubano wabo umaze igihe waranzwe n’ibibazo bitandukanye byagiye bigarukwaho kenshi mu itangazamakuru.
By’umwihariko, mu mwaka wa 2025, inkuru z’aba bombi zongeye gufata indi ntera nyuma y’uko Teta Sandra yagongaga Weasel, bikamuviramo kujyanwa kwa muganga kwivuza ibikomere. Nubwo icyo gihe uyu mugore yari yafunzwe by’agateganyo, Weasel yaje kumusabira imbabazi, Polisi iramurekura.
Kugeza ubu, abakunzi babo n’abakurikiranira hafi imyidagaduro bakomeje gutegereza kumenya ukuri ku mibanire yabo, mu gihe umwuka mubi mu rugo rwabo ukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.



