19.8 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomeImyidagaduroUmwuka mubi wongeye gututumba mu rugo rwa Weasel na Teta Sandra

Umwuka mubi wongeye gututumba mu rugo rwa Weasel na Teta Sandra

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Urugo rw’umuhanzi Weasel Manizo wo muri Uganda n’umugore we Teta Sandra rwongeye kuvugwamo umwuka mubi, nyuma y’uko uyu muhanzi yemeje ko batandukanye, ibintu byongeye gukurura impaka n’amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga.

Aya makuru yongeye kumenyekana cyane nyuma y’amashusho Weasel Manizo yifatiye ari kumwe n’abana be, akayasakaza ku mbuga nkoranyambaga. Muri ayo mashusho, Weasel agaragara abaza abana be niba bakumbuye nyina, anavuga ko yabasize akagenda yanyweye, amagambo benshi bafashe nk’agaragaza agahinda n’intimba bikomeye.

Aya mashusho yasakajwe bwa mbere n’umukoresha w’imbuga nkoranyambaga uzwi muri Uganda witwa José da Blogga, ahita yakirwa n’ibitangazamakuru bikurikirana imyidagaduro muri iki gihugu, bituma inkuru ihita ifata indi ntera.

Weasel Manizo kandi yumvikanye avuga ko Teta Sandra yagiye ajyanye na telefone ye igendanwa, ibintu byateje urujijo rukomeye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, benshi bakibaza icyaba cyarateye iri tandukana n’ibyari byihishe inyuma yaryo.

Nubwo aya mashusho yakomeje kuvugisha benshi, yaba Weasel Manizo cyangwa Teta Sandra nta n’umwe uragira icyo atangaza ku mugaragaro ku kibazo bagiranye, bakaba bakomeje guceceka ku makuru arambuye y’ibyabaye.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gisa n’agahenge cyari kimaze, aho nta makuru y’induru cyangwa amakimbirane yari amaze iminsi yumvikana mu rugo rwabo, nyamara umubano wabo umaze igihe waranzwe n’ibibazo bitandukanye byagiye bigarukwaho kenshi mu itangazamakuru.

By’umwihariko, mu mwaka wa 2025, inkuru z’aba bombi zongeye gufata indi ntera nyuma y’uko Teta Sandra yagongaga Weasel, bikamuviramo kujyanwa kwa muganga kwivuza ibikomere. Nubwo icyo gihe uyu mugore yari yafunzwe by’agateganyo, Weasel yaje kumusabira imbabazi, Polisi iramurekura.

Kugeza ubu, abakunzi babo n’abakurikiranira hafi imyidagaduro bakomeje gutegereza kumenya ukuri ku mibanire yabo, mu gihe umwuka mubi mu rugo rwabo ukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here