Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Harmonize, yongeye gutungura benshi nyuma yo gusaba Frida Kajala kumubera umugore ku mugaragaro, amusubiza impeta y’urukundo, ibintu byahise bikurura amarangamutima menshi ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi bibaye hashize ukwezi kumwe gusa Harmonize na Kajala bongera kugaragara bari kumwe bishimanye, bigaha isura nshya umubano wabo wari waranyuze mu bihe bitandukanye by’izamuka n’imanuka.
Mu mpera z’Ukuboza 2025, amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bombi basomana ubwo bari mu kabyiniro ko muri Zanzibar, mbere y’uko Harmonize ajya ku rubyiniro. Icyo gihe byatumye benshi batangira kwibaza niba koko bongeye gusubirana, nyuma yo gutandukana kwabo mu 2022, kwari kwarabanjirijwe n’inkuru nyinshi zirimo impano zihenze Harmonize yahaye Kajala, zirimo imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover n’imitako y’agaciro.
Mu ijoro rya tariki ya 4 Gashyantare 2026, Frida Kajala yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram amafoto agaragaza Harmonize amusaba kumwambika impeta y’urukundo, undi akabyemera atazuyaje. Muri ayo mafoto, Kajala yari yambaye ikanzu ndende y’umukara, mu gihe Harmonize yari yambaye ishati ifite imirongo n’ipantalo y’ibara ryenda kwereruka.
Hari aho bagaragaraga bafatanye ibiganza, ndetse n’aho Harmonize ahetse Kajala ku mugongo, mu gihe abari aho bambaye imyambaro y’umweru babarebaga batangaye, bigaragaza ibyishimo byaranze uwo mwanya wihariye.
Nyuma yo gusakaza ayo mafoto, Harmonize yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwuzuyemo amarangamutima, aho yise Kajala “impano y’Imana” mu buzima bwe, anemeza ko amuhisemo uyu munsi, ejo n’iteka ryose.
Nubwo Frida Kajala na Harmonize bamaze imyaka myinshi bagirana umubano utigeze uhama, abakunzi babo bemeza ko uyu mwanzuro wo kongera gusaba gushyingiranwa ari intambwe ikomeye igaragaza ko bombi bahisemo guha urukundo rwabo amahirwe mashya.




