24.3 C
Africa
Sondag, Maart 22, 2026
HomeAmakuruUrubyiruko rwatwaye isanduku muri City Mortuary i Nairobi, nyuma basanga irimo ubusa

Urubyiruko rwatwaye isanduku muri City Mortuary i Nairobi, nyuma basanga irimo ubusa

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Habaye akavuyo gakomeye mu buruhukiro bw’imirambo bwa City Mortuary i Nairobi nyuma y’uko itsinda ry’urubyiruko rwinjiye ku gahato risaba guhabwa umurambo wa Nicholas Kyalo, umwe mu bapfuye azize imyuzure ikomeye yibasiye umurwa mukuru wa Kenya ku wa 6 Werurwe.

Abo basore bari bafite umujinya binjiye muri mortuary bafata isanduku yagombaga gushyirwamo umurambo w’uwo nyakwigendera maze bayitwarana bihuta bayijyana hanze. Nyuma y’iminota mike baje gutungurwa no gusanga iyo sanduku nta murambo urimo, bituma basubira vuba muri mortuary bashaka aho umurambo wa Kyalo uri.

Mu gihe bari bagarutse muri mortuary, bagendaga bataka izina rya Kyalo bavuga ko amafaranga yose ya mortuary yamaze kwishyurwa n’uwahoze ari Guverineri wa Nairobi, Mike Mbuvi Sonko.

Umwe muri bo yagize ati: “Dufite amabwiriza asobanutse aturutse kuri Mike Sonko. Yaduhaye ingengo y’imari yo kwishyura fagitire zose hano muri City Mortuary.”

Icyo gikorwa cyateje urujijo n’akavuyo, bituma imirimo yari irimo gukorerwa muri mortuary ihagarara by’agateganyo mu gihe abantu benshi bari aho batangajwe n’ibyabaye.

Undi musore yagize ati: “Turi hano gusa mu rwego rwo kunamira inshuti yacu yapfiriye muri iyi myuzure. Turashaka umurambo we.”

Nyuma y’akanya, umurambo wa Nicholas Kyalo waje gushyikirizwa umuryango we, maze bashyira isanduku mu modoka itwara imirambo yari itegereje hanze kugira ngo utwarwe ujyanwe mu rugo aho uzashyingurwa.

Uretse umuryango wa Kyalo, indi miryango myinshi nayo yari yaje muri City Mortuary gufata imirambo y’ababo bapfuye bazize imyuzure iherutse kwibasira Nairobi. Ibi byatewe n’uko Mike Sonko, abinyujije mu itsinda rye ry’ubutabazi, yishyuriye imiryango itandukanye amafaranga ya mortuary ndetse anatanga amasanduku yo gushyinguramo abapfuye, mu rwego rwo kugabanya umutwaro w’ibibazo bahuye na byo.

Mu bahawe ubufasha harimo n’umuryango wa Leonard Bonke ndetse na Naomi Mtinda, umugore wapfushije umwana we muri ayo mazi y’imyuzure.

Naomi Mtinda yasobanuye uko byagenze agira ati: “Nari nkiri mu mazi mfite umwana wanjye mu mugongo. Nyuma nabonye kontineri nini ngerageza kuyigeraho ngo idufashe kureremba. Natabaje abantu bari hafi baraza barankuramo, ariko ngeze hanze nsanga umwana wanjye atakiri aho yari ari.”

Ibi byabereye muri City Mortuary byateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu batandukanye bagaragaje ibitekerezo byabo ku byabaye.

Moureen Kayeli yagize ati: “Noneho nemeye ko hari igihe Raila yasezeye ku isanduku abasirikare bicayeho, nyuma bakaza kuvuga ko yari irimo ubusa.”

Lissa Lizz Mpole we yavuze ati: “Ese ko Mike Sonko yamaze kwishyura fagitire zose za mortuary, kuki batatuza bagahabwa umurambo? Iyo sanduku bayitwaye bayijyana he?”

Moses Njogu yagize ati : “Muri Kenya ibintu byose birashoboka, usibye gutora perezida ukwiriye. Natekerezaga ko ari Leta yagombaga gufasha abo bantu.”

Horace Ongili Omolo na we yagize ati: “Isanduku irimo ubusa se ntiwayumva ko itaremereye? Cyangwa bari basinze? Kuki wakwifata gutwara isanduku itarimo umurambo?”

Mu yandi makuru ajyanye n’iyi mortuary, hatangajwe ko habaye n’umwuka mubi hagati y’abapolisi n’abakozi b’Intara ya Nairobi (kanjo) nyuma y’uko abapolisi babujijwe kwinjiza imirambo itazwi muri City Mortuary.

Icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mabwiriza yatanzwe n’ibiro bya Guverineri wa Nairobi John Sakaja, kuko mortuary yari isanzwe ibitse imirambo igera kuri 607 mu gihe ubushobozi bwayo bwo kuyibika ari imirambo 184 gusa.

Nyuma y’ayo mabwiriza habayeho kutumvikana hagati y’abapolisi n’abakozi ba kanjo, bituma imodoka yari itwaye iyo mirambo iguma aho hafi amasaha icyenda itarabasha kuyinjiza muri mortuary.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here