20.4 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomePolitike“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Date:

Related stories

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), yatanze ubutumwa burebure ku isabukuru y’imyaka ibiri ishize iri huriro rishinzwe.  

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Ubutumwa bwe bwagarutse ku nkomoko ya AFC/M23, ku bibazo by’umutekano bivugwa mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), no ku guhamagarira impinduka mu bya politiki n’umutekano. 

Corneille Nangaa yatangiye yibutsa ko hashize imyaka ibiri, ku munsi nyirizina, havutse AFC/M23. Iri huriro ryashinzwe mu bihe byari birimo umutekano mucye n’ibirego by’akarengane n’ihohoterwa byibasiraga abaturage mu ntara zitandukanye.  

Yavuze ko intego nyamukuru yari ugushyiraho urubuga rwahuriza hamwe abifuza impinduka mu miyoborere n’umutekano w’igihugu. 

Mu gice gikomeye cy’ubutumwa bwe, Nangaa yahaye icyubahiro Intare za Sarambwe, abasirikare ba M23, abashimira ku bwitange, ku myitwarire igendera ku mahame no ku gitambo batanga mu bikorwa bya gisirikare.  

Yanashimiye abakada ba politiki n’abandi bafatanyabikorwa avuga ko bagize uruhare mu gukomeza icyerekezo cy’iri huriro mu gihe rimaze imyaka ibiri rikorwa. 

Ubutumwa bwa Nangaa bwagarutse ku bibazo by’umutekano bivugwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

Yavuze ko mu Masisi, Walikale na Fizi, ndetse by’umwihariko i Minembwe, i Mikenge, i Bilalo Mbili, i Rugezi, i Rusankutu n’i Lulenge, abaturage bakomeje kugabwaho ibitero bya buri munsi, birimo ibisasu n’ibitero by’indege. 

Yongeye kuvuga ko mu Ituri no mu Majyaruguru ya Kivu hakomeje kwibasirwa abaturage binyuze mu bwicanyi n’ubwicanyamuntu, mu gihe muri Katanga, nk’uko yabivuze, abaturage bahura n’akarengane n’ihutazwa. Nangaa yavuze ko ibi byose bigaragaza icyuho gikomeye mu micungire y’umutekano n’ubushobozi bwo kurinda abaturage. 

Nangaa yavuze ko AFC/M23 igamije, guhagarika ihohoterwa no kugarura umutekano mu bice byibasiwe. Yashimangiye ko iri huriro rifite umugambi wo gushyira iherezo ku byo ryita akarengane k’imyaka myinshi no guharanira impinduka zifatika mu miyoborere y’igihugu. 

Mu gice cyihariye, Corneille Nangaa yageneye ubutumwa ingabo za Leta, FARDC. Yavuze ko abasirikare ba FARDC bakunze gusuzugurwa n’abayobozi ba politiki, rimwe bakitwa abakene, ubundi bakitwa abanyabyaha barya ruswa, nyamara ari bo batanga igitambo cy’ikirenga ku bw’igihugu.  

Yabahamagariye kutemera iryo suzugurwa no kwifatanya n’Impinduramatwara, agamije ku baka igisirikare “gifite agaciro, kigezweho kandi kijyanye n’igihugu.” 

Nangaa yanagarutse ku mitwe izwi nka Wazalendo, ayivuga nk’iri mu buyobe bushingiye ku gukinisha urukundo rw’igihugu. Yabasabye kwitandukanya n’ibyo yise iyobya-tekereza, bagafatanya n’icyerekezo AFC/M23 ivuga ko kigamije inyungu rusange z’Abanye-Congo bose. 

Mu gusoza ubutumwa bwe, Corneille Nangaa yashimangiye ko ibisubizo by’ibibazo bya RDC, bigomba guturuka ku Banye-Congo ubwabo, binyuze mu bumwe, ukwiyemeza no gufata inshingano.

Yasoje asubiramo ijambo ryabaye ikimenyetso cy’ubutumwa bwe: “Urugamba rurakomeje.” 

Reba Video hano

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here