36.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruUrukiko rwakatiye imyaka 10 umwana w’imyaka 16 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo...

Urukiko rwakatiye imyaka 10 umwana w’imyaka 16 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abavandimwe be 3 na mubyara we

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Mu gihugu cya Kenya humvikanye inkuru yakangaranyije benshi, ndetse bamwe batangira kwibaza uburyo abantu bafite ubunyamanswa muri bo. Byose bikaba byatangiye ubwo humvikanaga inkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wishe abavandimwe be 3 umwe ufite amezi 15, undi imyaka 5, undi imyaka 7 ndetse na mubyarawe we ufite amezi 20.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Umwana w’imyaka 16 yakatiwe igifungo cy’imyaka 10, nyuma yo kwica mubyara we w’amezi 20. uyu mwana hakaba hataramenyekana impamvu yaba yarabimuteye kuburyo agira urwango rwo kwihekura abavandimwe be batatu ndetse na mubyara we.

Se umubyara akaba akora kuri sitatiyo ya polisi Kiyambu mu gihugu cya Kenya niwe ubwe wamutanze ubwo yaramaze kuenya ko ariwe nyirabayazana w’impfu z’aba bana.

Ubwo yajyanwagwa mu bugenzajyacyaha uyu mwana akaba atarigeze ahakana, ahubwo batunguwe no kubona ahise yemera ko yishe abavandimwe be batatu ndetse na mubyara we ufite amezi 20. Ndetse avuga ko aba bana bose yabishe kuva mu kwezi kwa gashyantare kugeza ku kwezi kwa nyakanga 2021.

Uyu mwana akaba yakatiwe imyaka 10, ndetse agahita yoherezwa muri gereza y’abagore ya Lang’ata aho agiye gukorera igihano cye.

Latest stories

spot_img