Abaturage bo mu Murenge wa Sake, mu Karere ka Ngoma, bakiri mu gahinda n’urujijo nyuma y’inkuru y’incamugongo y’umugabo wapfiriye mu mwobo wahoze ari ubwiherero, mu ijoro rishyira tariki ya 26 Ukuboza 2025, mu Kagari ka Nkanga.
Ibi byabaye byatunguye benshi, cyane cyane ubwo abaturage bamusangaga aryamye mu mwobo, umukobwa bari bari kumwe na we amuryamye hejuru.
Uyu mugabo wari ufite imyaka 50 y’amavuko, yari azwi nk’umuntu wakoraga akazi ko kwishyuza imisoro muri uwo Murenge wa Sake. Yari umugabo wubatse, ufite umugore n’abana, akaba yari asanzwe aziranye n’abaturage benshi kubera akazi yakoraga kenshi kamuhuza na bo.
Amakuru y’ibanze atangwa n’abaturage bamukoreye ubutabazi agaragaza ko abo bombi baguye mu mwobo wahoze ari ubwiherero uri ahantu hameze nk’urutoki, hafi y’akayira gato gakoreshwa n’abaturage. Icyo cyobo ngo cyari kimaze igihe kirekire kidakoreshwa ariko kikaba kitarafunikwa neza, bigatuma kiba intandaro y’ingaruka mbi.
Abaturage batabaye bavuga ko uyu mugabo yari ari kumwe n’umukobwa ufite imyaka 29, bakeka ko bombi bari bamaze umwanya basangira inzoga mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli. Ngo byabaye mu masaha y’ijoro, ubwo bari batashye bava aho bari biyakiriye, batungurwa no kugwa muri icyo cyobo batakibonye.
Umwe mu baturage wagize uruhare mu butabazi bw’ibanze yatangaje ko babanje kumva induru, bagahurura basanga hari abantu baguye mu mwobo. Avuga ko bahise bagerageza kubazamura, ariko basanga umugabo yamaze kwitaba Imana, mu gihe umukobwa we yari akiriho nubwo yari yakomeretse bikomeye.
Ati: “Twihutiye kugerageza kubatabara, twabazamuyemo. Umugabo twamukuye mu mwobo dusanga yapfuye, ariko umukobwa we yari akirimo akuka. Twahise tumujyana ku kigo nderabuzima kugira ngo ahabwe ubufasha bwihuse.”
Uwo mukobwa yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya hafi, nyuma yoherezwa ku bitaro bya Kibungo, aho yakomeje kwitabwaho n’abaganga. Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze avuga ko yari ameze nabi cyane, ariko ko ubufasha yahawe bwatumye atangira kugarura ubuzima.
Ibi byabaye byateye impaka n’amarangamutima atandukanye mu baturage, bamwe bakibaza icyateye iyi mpanuka, abandi bagaragaza impungenge ku byobo byahoze ari ubwiherero bikiri mu midugudu bitarafunikwa neza, bikaba byateza impanuka nk’izi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Niyonagira Nathalie, yemeje aya makuru, avuga ko inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze zahise zitangira iperereza ku byabaye. Yavuze ko, hashingiwe ku makuru y’ibanze, ibyabaye bifatwa nk’impanuka, aho abo baturage baguye mu mwobo utagaragara neza mu ijoro.
Yagize ati: “Twamenye amakuru mu masaha y’ijoro. Icyobo cyari hafi y’akayira gakoreshwa n’abaturage, bigaragara ko ari impanuka. Umwe yitabye Imana, undi ajyanwa kwa muganga, ubu ari kwitabwaho.”
Yakomeje asaba abaturage kwirinda kugenda mu ijoro banyoye inzoga nyinshi, anasaba inzego z’ibanze gukurikirana ikibazo cy’ibyobo byahoze ari ubwiherero bitarafunikwa, kugira ngo birandurwe burundu cyangwa bifungwe neza, mu rwego rwo kwirinda impanuka zishobora gutwara ubuzima bw’abantu.
Urupfu rw’uyu mugabo rwasize icyuho gikomeye mu muryango we no mu baturage bari bamuzi, cyane ko yari umuntu wari ufite inshingano z’umuryango ndetse n’izo mu kazi ke ka buri munsi.



