21.6 C
Africa
Sondag, Maart 22, 2026
HomeAmakuruUruzinduko rwa Komiseri wa EU i Goma_ Intambwe nshya mu kugeza inkunga...

Uruzinduko rwa Komiseri wa EU i Goma_ Intambwe nshya mu kugeza inkunga ku basivile no gushakira amahoro Uburasirazuba bwa RDC

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Komiseri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi n’inkunga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Hadja Lahbib, yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, mu gikorwa gifite uburemere bukomeye ku rwego rwa dipolomasi n’ubutabazi bugenewe abasivile bakomeje kugirwaho ingaruka n’intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu muyobozi wo ku rwego rwo hejuru yasuye bimwe mu bice bigenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23, aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi baryo barimo umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa. Ibyo biganiro byibanze ku buryo inkunga y’ubutabazi ishobora kugera ku baturage b’abasivile mu buryo bwihuse, butekanye kandi buboneye, mu gihe umutekano muke ugikomeje kubera imbogamizi ibikorwa by’ubutabazi.

Hadja Lahbib yagaragaje ko kugeza inkunga ku basivile barenga miliyoni zibasiwe n’intambara muri ako karere ari igikorwa cyihutirwa gisaba ubufatanye bw’impande zose zirebwa n’iki kibazo. Yashimangiye ko amategeko mpuzamahanga arengera abasivile mu bihe by’intambara (Droit International Humanitaire – DIH) agomba kubahirizwa n’impande zose, zirimo imitwe yitwaje intwaro n’ibihugu byo mu karere.

Ubu butumwa kandi yabugejeje ku bayobozi b’ibihugu byo mu karere, agaragaza ko amahoro arambye azagerwaho binyuze mu biganiro bya politiki n’ubufatanye bwimbitse hagati y’impande zirebwa n’umutekano muke umaze imyaka irenga makumyabiri mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu biganiro byabereye i Goma, AFC/M23 yatangaje ko yafashe ingamba zigamije kubahiriza uburenganzira bwa muntu no guteza imbere icyizere mu biganiro bya politiki. Nk’uko byasobanuwe na Corneille Nangaa, iri huriro riherutse kurekura abana 41 bari mu ngabo za Leta ya Congo (FARDC), abagore barenga 100 b’abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo, ndetse n’abasirikare 230 ba FARDC bari bamaze igihe bavurirwa mu bitaro byo mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

Aba barekuwe barimo abafatiwe mu mujyi wa Goma, abandi bakaba bari mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo no mu bitaro bya Katindo, aho bavuriwe mbere yo gusubizwa iwabo.

Mu rwego rwo gukomeza ibiganiro ku mutekano w’akarere, Komiseri Hadja Lahbib yanahuye n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, baganira ku bibazo by’umutekano muke n’inzira zo kugera ku mahoro arambye binyuze mu bufatanye mpuzamahanga.

Yanagiranye kandi ibiganiro na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, byibanze ku ruhare rw’u Burundi mu kwakira impunzi z’Abanyekongo no ku buryo inkunga mpuzamahanga yakomeza kugera ku bayikeneye mu mutekano usesuye.

Uru ruzinduko rugaragaza ko umuryango mpuzamahanga ukomeje gushaka inzira zo kuganira n’impande zose zifite uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, hagamijwe koroshya itangwa ry’inkunga, kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivile no gushyiraho umusingi w’ibiganiro bya politiki byaganisha ku mahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here