Umutekano wakomeje kuzamba mu mujyi wa Uvira no mu bice biyikikije mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rihanuye indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yakoreshwaga n’ingabo za leta (FARDC).
Iyi ndege yahanuriwe mu kirere cyo ku cyambu cya Kalundu, igwa mu kiyaga cya Tanganyika, mu masaha ya saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa 26 Ukuboza 2025.
Amakuru aturuka mu baturage n’inzego z’umutekano zemeza ko iyi Sukhoi-25 yari imaze igihe igaba ibitero bikomeye mu bice bitandukanye bya teritwari ya Uvira, aho FARDC ifatanyije n’imitwe ya Wazalendo bari baratangije ibikorwa bya gisirikare bigamije gusubiza inyuma abarwanyi ba AFC/M23.
Ibi bitero byari byatangiye kuva mu gitondo cyo kuri uwo munsi, bikozwe hifashishijwe indege z’intambara, drones zitagira abapilote, n’imbunda ziremereye.
AFC/M23 yagabweho ibi bitero nyuma y’uko ivuye muri santere ya Makobola ku gicamunsi cyo ku wa 25 Ukuboza 2025.
Abaturage bo muri ako gace batangaje ko FARDC na Wazalendo bahise binjira muri Makobola bayigenzura, mu gihe imirwano yakomeje kwimukira mu bice byo hafi y’inyanja ya Tanganyika n’icyambu cya Kalundu.
Mu gitondo cyo ku wa 26 Ukuboza, ingabo za RDC zagabye igitero simusiga ku cyambu cya Kalundu, aho bivugwa ko ubwato bubiri bwa AFC/M23 bwarashwe, abarwanyi bari baburimo bamwe bagahita bahasiga ubuzima.
Icyakora, AFC/M23 yo yatangaje ko yirwanaho, ikemeza ko yagize ubushobozi bwo gusubiza inyuma ibyo bitero no guhanura indege y’intambara yari ikomeje kurasa ku birindiro byayo.
Drones z’intambara za FARDC kandi zarashe ibigo bivugwa ko byari bigenzurwa na AFC/M23, birimo n’icya Kala muri teritwari ya Uvira, ahahoze ikigo cy’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwa MONUSCO. Aho hantu hahindutse ikibuga cy’imirwano ikomeye, abaturage benshi bahunga berekeza mu bice bifatwa nk’aho hatekanye.
Amakuru yizewe avuga ko Sukhoi-25 yarashwe mu kirere cya Kalundu yari imaze kurasa inshuro eshatu mu bice bigenzurwa na AFC/M23 kuva mu gitondo. Abantu babiri bari bayirimo, bakekwaho kuba abapilote, bivugwa ko baguye mu kiyaga cya Tanganyika bahita bitaba Imana.
Hari andi makuru akomeje kuvugwa n’abantu bo mu nzego zitandukanye z’aho, avuga ko iyi ndege ari yo FARDC yari imaze iminsi ikoresha mu kugaba ibitero mu bice bituwe n’Abanyamulenge, cyane cyane muri komini ya Minembwe, ndetse no ku birindiro by’umutwe wa MRDP-Twirwaneho.
Ibyo bitero byari byarakomeje kunengwa n’imiryango itandukanye y’uburenganzira bwa muntu, yavugaga ko byibasiraga abasivili.
Ihanurwa ry’iyi Sukhoi-25 ribaye igihombo gikomeye ku gisirikare cya RDC, cyane ko ari indege ya kabiri yo muri ubu bwoko gihombye mu mwaka umwe. Mu mpera za Mutarama 2025, AFC/M23 yari yarambuye FARDC indi Sukhoi-25 ubwo yafata umujyi wa Goma n’ikibuga cy’indege cyaho, igikorwa cyari cyahinduye cyane isura y’intambara mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi bibaye mu gihe tariki ya 6 Ukuboza 2025, indi ndege ya kajugujugu yari irimo abacancuro b’abazungu yagiriye impanuka mu kiyaga cya Tanganyika, umwe muri bo akahasiga ubuzima. Icyo gihe, umutwe wa MRDP-Twirwaneho waje gusobanura ko ari wo wayirashe, uvuga ko iyo kajugujugu yari ikomeje kurasa abasivili mu bice bituwe.
Ibi bitero by’indege n’ihanurwa ryazo byerekana ko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC imaze gufata indi ntera ikomeye, aho impande zihanganye zitagifite imipaka mu gukoresha intwaro ziremereye, bikarushaho gushyira mu kaga ubuzima bw’abasivili.
Mu mujyi wa Uvira no mu bice biyikikije, ubuzima bwahagaze. Amaduka afunze, amashuri ntiyigeze akingura, abaturage benshi bahungira mu byaro no mu bihugu bihana imbibi nka Burundi, mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ko iyi mirwano ishobora kwaguka ikagera no mu tundi duce two ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika.
Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko ihanurwa rya Sukhoi-25 rishobora kugira ingaruka zikomeye ku mbaraga za FARDC mu kirere, rikongera imbaraga za AFC/M23 mu rwego rwa gisirikare n’urwa politiki, cyane ko ryerekana ko ifite ubushobozi bwo guhangana n’ingabo za leta n’indege zazo.
Mu gihe guverinoma ya RDC itaragira icyo itangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’iyi ndege yahanuwe, abaturage bo bakomeje gusaba amahoro n’ubwirinzi, bavuga ko ari bo bakomeje kuba igitambo cy’intambara idashira. Icyizere cyo kubona igisubizo kirambye kiracyari kure, mu gihe intwaro zikomeje kuvuga mu kirere, ku butaka no mu mazi ya Tanganyika.




