37.3 C
Africa
Maandag, Desember 22, 2025
HomePolitikeUvira: Humvikanye urufaya rw’amasasu, Imyigaragambyo Ihagarikwa igitaraganya, abaturage bagaragaza impungenge

Uvira: Humvikanye urufaya rw’amasasu, Imyigaragambyo Ihagarikwa igitaraganya, abaturage bagaragaza impungenge

Date:

Related stories

Ntibyanyoroheye ariko kubera Imana nabigezeho_ Geoffrey Lutaaya asoje Kaminuza, umugore we amusamira hejuru

  Umuhanzi wahindutse umunyapolitiki, Hon. Geoffrey Lutaaya, yageze ku yindi...

Haratutumba intambara yeruye hagati ya Uganda n’ikindi gihugu cyo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba nyuma yo kwicirwa umusirikare. 

Umubano hagati ya Leta ya Sudani y’Epfo na Uganda wongeye kuzamba nyuma y’inkuru yateje impaka n’ubwumvikane buke ku rupfu rw’umusirikare wa Sudani y’Epfo warashwe ku butaka bwa Uganda. Ibi byabaye mu gihe umutekano mu bice byegereye imipaka y’ibihugu byombi ukomeje kugaragaramo ibibazo by’urujijo, ubujura, n’imirwano idasobanutse neza.  Ku itariki ya 19 Ukuboza 2025, Corporal Daniel Agweli w’imyaka 27, wari umusirikare w’ingabo za Sudani y’Epfo (SSPDF), yarashwe mu gace ka Yamba, hafi y’umupaka uhuza Sudani y’Epfo na Uganda. Icyabaye kuri uwo munsi cyahise gitangira kuvugwaho ibintu bitandukanye, buri ruhande rugatanga inkuru irushamikiyeho.  Inzego z’umutekano za Uganda zivuga ko...
spot_imgspot_img

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025, Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo humvikanye urusaku rw’amasasu menshi rwaturutse mu gace ka Kasenga, ahagana mu nkengero z’umujyi.  

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Ayo masasu yateje ubwoba n’ihungabana mu baturage, ndetse byatumye imyigaragambyo yari iteganyijwe ihagarikwa by’agateganyo, bitewe n’impungenge z’umutekano. 

Nk’uko abatangabuhamya babivuga, amasasu yumvikanye ku duce tw’ibibaya bikikije Quartier ya Kasenga, by’umwihariko ku misozi ikikije umujyi wa Uvira. Byavuzwe ko ayo masasu yarashwe n’imitwe ya Wazalendo, agamije guhungabanya imyigaragambyo yateguwe n’abaturage, yari igamije kwamagana icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gusaba ihuriro rya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho kuva mu mujyi wa Uvira. 

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’umujyi bavuga ko ibyabaye byabateje ubwoba bukomeye. Umuturage umwe wo mu bwoko bw’Abapfulero, wavuganye na MCN, yagize ati:
“Twumvise amasasu atandukanye, bamwe batubwira ko ari Wazalendo. Twibazaga niba tugomba kuguma mu ngo zacu cyangwa kwitabira imyigaragambyo. Uyu munsi, umutekano wacu wahungabanye cyane.” 

Ibi byabaye nyuma y’uko tariki ya 09 Ukuboza 2025, AFC/M23 yafashe umujyi wa Uvira mu mirwano ikomeye yahuje ingabo za FARDC, iz’u Burundi, ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR. Nyuma y’icyo gikorwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye AFC/M23 kuvana ingabo zayo mu mujyi, icyemezo cyakiriwe nabi n’abaturage bamwe, babona ko ari icyemezo gishyira umutekano wabo mu kaga. 

Ubwo bwoba bw’abaturage bwatumye imyigaragambyo yari iteganyijwe hagati ya saa mbili n’igice na saa tatu za mu gitondo, itabasha gukorwa uko byari byitezwe. Abantu bari biteguye guhura kuri Monument y’Umujyi kugira ngo batange ubutumwa bwabo bwo kwamagana amahanga, basabwe guhagarika urugendo kubera urusaku rw’amasasu, impungenge ku buzima bwabo n’imitwe yari ihari kugira ngo ihungabanye imyigaragambyo. 

Amakuru yizewe avuga ko abatuye uduce nka Kavimvira, Kilomoni na Kasenga bari biteguye gutangirira urugendo ku kiraro cya Mulongwe berekeza kuri Monument. Ku rundi ruhande, abatuye Kalundu, Nyamyanda, Karyamabenga n’utundi duce bari biteguye guhura hafi y’iwabo. Icyakora, urusaku rw’amasasu n’igitutu cy’imitwe ya Wazalendo byahagaritse imyigaragambyo. 

Umwe mu basesenguzi mu by’umutekano muri Uvira yagize ati: “Ibi ni ibimenyetso by’uko abaturage bashobora guhangana n’icyemezo cy’amahanga, ariko bakaba bari mu kaga kubera imitwe ya gisirikare.” 

Abaturage b’ingeri zose bagaragaza ko impungenge zabo zidashingiye ku gitekerezo cyo kwanga amahanga, ahubwo ari uburyo bwo kugaragaza ko bafite ijwi n’uburenganzira bwo kugaragaza uko batekereza ku byemezo bifite ingaruka ku mutekano wabo. 

Amakuru y’inyongera avuga ko mu gace ka Gataka hagaragara imitwe ya Wazalendo na FDLR, bishobora kuba ari uburyo bwo guhungabanya imyigaragambyo yateguwe n’abaturage. Ibi bikomeje gutera ubwoba bw’uko umutekano w’abaturage ushobora guhungabana mu gihe cyose imyigaragambyo izakomeza. 

Ku rundi ruhande, ababyeyi n’abakuru b’imidugudu barimo gucunga neza imibereho y’abaturage, berekana uburyo bazakora imyigaragambyo mu buryo butekanye igihe bazaba babonye uburyo bwizewe. Harimo kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda no kubungabunga ubuzima bwabo mu gihe bazaba batanga ubutumwa bwabo ku buyobozi bw’igihugu n’amahanga. 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here