31.2 C
Africa
Maandag, Desember 15, 2025
HomePolitikeUvira: Ingabo z’u Burundi Zasubiye Iwabo Nyuma yo Gutsindwa na AFC/M23, Abaturage...

Uvira: Ingabo z’u Burundi Zasubiye Iwabo Nyuma yo Gutsindwa na AFC/M23, Abaturage bakomoza ku mpinduka zikomeye

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo nyuma y’uko wigaruriwe na AFC/M23 ikanashyiraho inzego nshya z’umutekano ukomeje kugaragaramo impinduka mu buzima bw’abaturage bawutuye. 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Colonel Willy Ngoma yakiriwe n’abaturage mu buryo budasanzwe, mu gihe abarwanyi ba FARDC, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo bari bamaze gusubira inyuma batsinzwe mu ntambara imaze iminsi ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abaturage bo mu bice bitandukanye bya Uvira bavuga ko bamaze kubona impinduka mu buryo bw’umutekano. Inzira z’ubucuruzi zongeye gufungura.

Mu misozi ya Sarambwe, AFC/M23 ikomeje guhabwa ikuzo n’abaturage kubera uruhare rwayo mu kurengera Abatutsi n’Abanyamulenge bamaze igihe bicwa bakanatotezwa n’ingabo za Leta ya RDC.

Amakuru yizewe ava kuri Radio Okapi ku ruhande rwa Uvira na Bujumbura yemeza ko ku mugoroba wo ku wa 10 Ukuboza 2025, habonetse imirongo miremire y’ingabo z’u Burundi zambuka umupaka wa Kavimvira zerekeza iwabo.

Abo basirikare barimo kuva ku rugamba rwo mu kibaya cya Ruzizi no mu misozi ya Lemera, Sange, Luvungi, Katogota n’ahandi bahanganyemo na AFC/M23 bafatanyije na FARDC, Wazalendo na FDLR.

Guhera ku wa 9 Ukuboza, umupaka wa Kavimvira wari ugeze mu maboko ya AFC/M23, ari nayo yafashije izi ngabo gusubira mu gihugu cyabo mu mutekano.

Abatangabuhamya babwiye Radio Okapi ko ingabo z’u Burundi zatahutse zifite bikoresho byazo byose n’amaterefone, nubwo Ambasaderi w’u Burundi muri RDC yakomeje guhakana ko ingabo z’igihugu cye zatashye.

U Burundi bwari bufite ingabo zirenga ibihumbi 20 muri Kivu y’Amajyepfo, ariko intambara yo gufata Uvira yahinduye isura kuri izi ngabo. Abenshi mu ngabo z’u Burundi bahitanywe n’intambara, abandi bahungiye mu misozi no mu bice bishyira ku mupaka w’u Burundi.

Mu mezi ashize, ingabo z’u Burundi zinjiye mu Burasirazuba bwa Congo zifasha FARDC mu rugamba rwo kugenzura Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo. Nyamara izi ngabo zatsinzwe mu duce twinshi zahanganiyemo na AFC/M23.

Nyuma yo gutsindwa i Masisi no mu bice bikikije Goma, ingabo z’u Burundi zashatse kongera imbaraga mu majyepfo ya Kivu, ariko imirwano yo mu Kibaya cya Ruzizi no mu misozi ya Uvira yabasigiye igihombo gikomeye.

Kuri ubu, u Burundi bwahise bufunga imipaka ibuhuza na RDC ku ruhande rwa Kivu y’Amajyepfo, mu rwego rwo kwirinda ko AFC/M23 cyangwa indi mitwe yabwinjiramo cyangwa hakabaho ibindi bibazo by’umutekano.

Mu biganiro byabereye i Luvungi hagati y’abakuru b’ingabo z’u Burundi na AFC/M23, umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko AFC/M23 yiteguye gutanga abasirikare b’Abarundi bafashwe ku rugamba.  Yagize ati: “Turizeza ko abo barwanyi b’Abarundi bazitabwaho mu mutekano ndetse bagashyikirizwa abayobozi b’igihugu cyabo hubahirizwa uburenganzira bwa muntu.”

AFC/M23 ivuga ko mbere yo gutanga abo basirikare, u Burundi busabwa guhagarika ibikorwa bya gisirikare muri RDC no kugarura ingabo zabwo zose mu gihugu.

Mu gihe ibi byose bibera Uvira, ubuzima bW’abaturage butangiye gusubira mu murongo. Amasoko yongeye gufungura, ubucuruzi buratangira, kandi abaturage bavuga ko bumva amahoro mu gihe bari bamaze imyaka myinshi bugarijwe n’intambara.

Nubwo hari ibihuha n’igitutu cy’amahanga ku makuru yo mu Burasirazuba bwa Congo, abatuye Uvira bo bavuga ko bafite icyizere ko ibi bikorwa byo kugarura umutekano bizatuma ari aha gushingirwaho mu gukemura ibibazo by’intambara ya Congo.

Abaturage bakomeza bavuga ko nubwo urugendo rukiri rurerure, bari kubona urugero rw’ahantu hashobora gutangira amahoro mashya muri Congo.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here